Hategerejwe umwanzuro ku birego bya ruswa bishinjwa Sarkozy

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 1 Werurwe 2021 saa 10:36
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Mbere, Urukiko mu Bufaransa rugiye gufata umwanzuro ku kirego kiregwamo Nicolas Sarkozy, wayoboye u Bufaransa kuva mu 2007 kugera muri 2012.

Uyu mugabo w’imyaka 66, ashinjwa ko mu gihe yari akiri Perezida, yagerageje guhatira Gilbert Azibert, wari umucamanza, akaba n’Umujyanama Mukuru w’Urukiko rw’Ubujurire muri icyo gihe, kumushakira amakuru y’ibirego byaregagwa Sarkozy, washinjwaga kwakira amafaranga aturutse kuri Liliane Bettencourt, wari umunyamigabane ukomeye mu kigo L’Oréal gikora mu bijyanye n’ubwiza.

Sarkozy yari yemereye Azibert kuzamushakira umwanya mu gace ka Monaco, ariko ibi ntibyabayeho, ari na ho abunganizi ba Sarkozy bavuga ko ibirego bya ruswa nta shingiro bifite kuko n’uwo mucamanza nta mwanya yabonye. Ku ruhande rw’ubushinjacyaha, bavuga ko kuba icyari kigambiriwe kitarashyizwe mu bikorwa bidakuraho ko cyari mu ishusho ya ruswa, nk’uko France 24 yabitangaje.

Ubushinjacyaha kandi buri gusabira Sarkozy gufungwa imyaka ine irimo ibiri azamara muri gereza, kuko bavuga ko “ibi byose bitakabaye byarashobotse iyo Perezida [Sarkozy] ndetse n’umwunganizi we mu mategeko basobanukirwa uburemere bw’inshingano zabo mu kazi bari bashinzwe”.

Ubushinjacyaha buvuga bufite ibimenyetso simusiga by’uko Sarkozy yavuganaga na Azibert ku mirongo ya telefoni y’ibanga, ndetse ko uyu Azibert, wari inshuti n’umwunganizi wa Sarkozy, yatanze amakuru y’ibanga ku murongo wa telefoni atari asanzwe akoresha.

Kugeza ubu kandi, uyu mugabo uherutse gutangaza ko asezeye muri politiki nyuma y’uko atsinzwe mu matora yari bumugarure ku ruhando rwa politiki, ari gukorwaho iperereza ku birego by’uko yafashijwe na Perezida Muammar Gaddafi wayoboraga Libya, mu matora yatsinze mu 2007.

Aranashinjwa kandi kuba yarakoresheje umutungo w’umurengera mu matora yatsinzwe mu 2012.

Sarkozy arashijwa ibirego bya ruswa/ Ifoto: Le Journale

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .