Ibi biro byatangaje ko kubera izo mpamvu hatangijwe iperereza rizibanda kureba niba uru rubuga rwaragiye rwuzuza ibisabwa mu bijyanye n’uburyo bwo kugenzura imyaka mu gihe umuntu ashaka kurukoresha.
Itegeko rishya ry’u Bwongereza rigenga umutekano wo kuri murandasi, rifite ingingo ivuga ko imbuga zo gusangizanya amashusho muri icyo gihugu zishyiraho uburyo bukumira abari munsi y’imyaka 18 kubona ibizinyuzwaho.
Ni muri urwo rwego urubuga rwa OnlyFans, kimwe n’izindi zashyizeho uburyo bwo gusuzuma imyaka mu gihe umuntu akeneye kuzikoresha, ariko uru rubuga rukunzwe cyane rukaba rukemangwa.
Ofcom, yatangaje ko yasabye OnlyFans gutanga amakuru kuri iyi ngingo, nayo itanga ayakuruye impamvu zo kuyikeka, ndetse ko no mu iperereza riri gukorwa hazarebwa niba koko harabayemo kubeshya no gutanga amakuru adashyitse.
Umuvugizi wa OnlyFans, yavuze ko uburyo bwo gusuzuma imyaka bukoreshwa n’uru rubuga ari ubwemejwe na Leta y’u Bwongereza bwa ‘Yoti’.
Ofcom, yatangaje ko izatangaza amakuru yisumbuyeho mu minsi iri imbere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!