Hatangiye gukorwa iperereza ku nzu y’ihabara ry’umwami Juan Carlos

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 24 Kanama 2020 saa 03:40
Yasuwe :
0 0

Umushinjacyaha wo mu Busuwisi yatangiye iperereza ku nzu y’umugore wahoze akundana n’uwahoze ari umwami wa Espagne, Juan Carlos kuko bikekwa ko yaba yarayiguze mu mafaranga uyu mugabo yahawe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uyu mugore witwa Corinna Larsen yakundanye na Juan Carlos hagati y’umwaka wa 2004 na 2009.

Juan Carlos amaze iminsi akurikiranwaho icyaha cy’iyezandonke nyuma y’aho bigaragariye ko mu 2008 hari amafaranga miliyoni 100 $ yakiriye avuye ku Mwami wa Arabie Saoudite, Abdullah bin Abdulaziz, mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

N’ubwo Juan Carlos avuga ko aya mafaranga yayakiriye nk’impano, Ikinyamakuru cyo mu Busuwisi cyitwa Tribune de Genève kivuga ko yayahawe nka ruswa mu bikorwa by’ubucuruzi byakorwaga hagati y’ibihugu byombi mu gihe yari akiri umwami.

Mu buryo bwo kuyobya uburari birakekwa ko Juan Carlos yafashe amwe muri aya mafaranga agera kuri miliyoni 77$ akayaha uyu mugore bakundanaga ngo aya mubikire, gusa mu kiganiro uyu mugore yagiranye na BBC yarabihakanye avuga ko aya mafaranga yayahawe n’uyu mwami ‘nk’igikorwa cy’ubugiraneza kuko yari yaramwitayeho’ kandi akaba yarahaga agaciro umuhungu wabo.

Uyu mushinjacyaha wo mu Busuwisi yatangije iperereza ku nzu y’uyu mugore nyuma y’aho bigaragariye ko yayiguze mu gihe kimwe yahereweho amafaranga n’uyu mwami bakundaga.

Gusa Larsen ntiyemeranya n’ibi kuko avuga ko iyi nzu iherereye mu Bwongereza yayiguze mu mafaranga avuye mu migabane y’ikigo cyo muri Panama yanditse ku muhungu we.

Iyi nzu yatangiye gukorwaho iperereza yubatse kuri hegitare 81 ikaba ifite ibyumba 11, isomero, ikibuga cya Cricket n’urwogero.

Ibi birego byatumye umwami Juan Carlos ahungira muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ariko we akaba avuga ko yiteguye kwitaba Ubushinjacyaha igihe icyo ari cyo cyose bwamuhamagaza.

Aha hari mu 2006 ubwo Juan Carlos yari kumwe na Corinna Larsen mu Mujyi wa Stuttgart
Iyi niyo nzu yatangiye gukorwaho iperereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .