00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangijwe umushinga wo gutera ibiti miliyoni 65; ababyangiza bongera kwihanangirizwa

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 27 October 2024 saa 07:46
Yasuwe :

Minisiteri y’Ibidukikije yatangije umushinga wo gutera ibiti miliyoni 65 hirya no hino mu gihugu, ikangurira Abanyarwanda kuzagira uruhare muri icyo gikorwa no kubungabunga ibiti bizaterwa.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira 2024 na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Uwamariya Valentine, mu muganda usoza uku kwezi wahujwe na gahunda yo gutera ibiti kku rwego rw’Igihugu yatangirijwe mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana, ahatewe ibiti ibihumbi 25 ku buso bungana na hegitari 17.

Mu biti bizaterwa hirya no hino harimo ibiti by’imitako, iby’imbuto, iby’ishyamba ndetse n’ibyagakondo byari byarabuze. Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko impamvu iki gikorwa gikunze gutangirizwa mu Ntara y’Iburasirazuba ari uko ariyo Ntara irimo amashyamba make ugereranyije n’ahandi.

Minisitiri w’ibidukikije, Dr. Uwamariya Valentine, yavuze ko muri uyu mwaka bateguye ibiti miliyoni 65 bizaterwa hirya no hino mu gihugu, avuga ko hari n’abandi bagiye bategura izindi ngemwe. Yashishikarije Abanyarwanda gutera ibiti mu ngo zabo yaba iby’imbuto ndetse n’iby’imitako.

Ati “ Imvura ni nke, kongera umubare w’ibiti rero ni ukugira ngo hazabeho no kujya hiyongera imvura mu gihe cyizaza ni nayo mpamvu kuri iyi misozi turi gutera ibiti by’ishyamba.”

Dr Uwamariya yavuze ko kandi muri iyi gahunda yo gutera ibiti hanibanzwe ku gutera ibiti by’imbuto cyane cyane mu ngo z’abaturage, ku mashuri ndetse n’ibiti by’imitako bizaterwa hirya no hino ku mihanda.

Abaturage bangiza ibiti bitari byakura n’abandi babiranduza baburiwe ko bakwiriye kubireka ngo kuko amategeko ahari kandi yiteguye guhana uwo ariwe wese uzabirandura cyangwa akabitema bitari byera.

Kamaliza Esperance utuye mu Murenge wa Munyaga mu kagari ka Zinga mu Mudugudu wa Rwisange, yavuze ko gutera ibiti ari ingenzi cyane kuko bibafasha kugira ubuzima bwiza, bakanabona imvura ndetse n’inkwi zo gucana. Yasabye ubuyobozi kujya bahana abantu batema amashaymba atari year ngo kuko ari nabo batuma imvura itagwa neza.

Ati “ Inaha hari abantu bitwikira ijoro bashaka ibiti byo kujya kubakisha, abo nibo bakunze gutema amashyamba. Ubuyobozi nibubahagurukire njye nicyo nabusaba kuko imodoka zibitunda zicaho twese twumva ariko abenshi ntabwo babihanirwa.”

Musengimana Drocella we yishimiye ko mu Murenge atuyemo hatewe ibiti byinshi, asaba ubuyobozi kubafasha n’abatuye mu byaro bakabona ibiti by’imbutobatera mu mirima yabo kimwe n’ibiti bivangwa n’imyaka ngo kuko ahenshi batari babibona.

Hatangijwe umushinga wo gutera ibiti miliyoni 65; ababyangiza bongera kwihanangirizwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .