Maradona yapfuye yishwe no guhagarara k’umutima nkuko byatangajwe kuwa Gatatu w’iki cyumweru.
Kuri iki Cyumweru, ubushinjacyaha bwa Argentine bwatangiye gusaka uwahoze ari muganga wa Maradona, Leopoldo Luque.
Itangazo ryashyizwe hanze n’ubushinjacyaha, rivuga ko kuri uyu wa Gatandatu ryumvise ubuhamya bw’abo mu muryango wa Maradona, busanga ari ngombwa gukora isaka mu rugo rw’uwari umuganga we bwite.
Reuters yatangaje ko nta makuru yihariye ubushinjacyaha bwashyize hanze ku cyatumye bujya gusaka Leopoldo Luque.
Kuwa Kane ushize, umunyamategeko wa Maradona, Matias Moria yavuze ko agiye gusaba ko hakorwa iperereza ryihuse ku cyahitanye umukiliya we, kuko akeka ko atitaweho uko bikwiriye n’abaganga. Yavuze ko ambulance yamaze isaha itaramugeraho kandi yari arembye cyane.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!