Ibi bije nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, atangaje amagambo yafashwe nko kutishimira imyitwarire y’u Burusiya, aho aheruka kuvuga ko "bagomba guhagarika kurasa ibisasu muri Ukraine. Sinkunda biriya bitero, ibisasu bikomeza kuza buri cyumweru kandi urubyiruko rwinshi ruri gupfa."
Peskov yavuze ko Putin yiteguye ibiganiro, ati "ashyigikiye igitekerezo cyo gushyiraho agahenge, ariko agomba kwizezwa ko ibyaganiriweho bizubahirizwa."
Uyu mugabo yavuze ko hari ibisubizo byinshi bikenewe birimo kubanza kumenya uburyo Ukraine izitwara, akavuga ko ubutegetsi bwayo muri iyi minsi butagenzurwa, kandi nabwo budafite ubushobozi bwo kugenzura bimwe mu bice by’abasirikare bayo.
Ikijyanye n’ibi biganiro byemeranyijweho mu kiganiro kuri telefoni cyahuje Trump na Putin, ndetse ubu Amerika iri kuganira n’u Burusiya ndetse na Ukraine buri gihugu ukwacyo, aho biteganyijwe ko ibi biganiro bizakurikirwa n’ibiganiro bihuriweho.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!