Hasohotse raporo ishinja Boeing uruhare mu mpanuka z’indege zahitanye abarenga 300

Yanditswe na Habimana James
Kuya 7 Werurwe 2020 saa 03:54
Yasuwe :
0 0

Komite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika yakurikiranye iby’impanuka z’indege za Boeing ziherutse gukora, yashinze iki kigo kubigiramo uruhare, inashinja ikigo gishinzwe iby’indege muri iki gihugu kuba cyaragize uburangare kikemera ko izi ndege zigurutswa mu gihe zari zifite ibibazo.

Tariki ya 10 Werurwe 2019 indege ya Ethiopian Airlines yerekezaga i Nairobi yakoze impanuka nyuma y’iminota itandatu gusa ihagurutse. Yahitanye abantu 157 barimo n’Umunyarwanda.

Mu 2018 nabwo indege ya Lion Air yo muri ubu bwoko yaraguye ihitana abantu 189 bari bayirimo. Yaguye nyuma y’iminota 13 ihagurutse.

Byatumye zimwe mu ndege za sosiyete ya Boeing zikumirwa mu bihugu bitandukanye kubera impungenge ku mutekano w’indege zayo za Boeing 737 MAX

Nyuma y’aho izi mpanuka zibereye, Boeing yabanje kuvuga ko zatewe n’amakosa y’abapilote, ariko byaje kugaragara ko zatewe n’amakosa izi ndege zari zarakoranywe.

Iyi raporo igira iti “Uburyo izi ndege zari zikozwemo harimo amakosa, habaye kandi kudakorera mu mucyo byaba ku kigo gishinzwe iby’indege ndetse na Boeing, habaye kandi n’ikibazo cyo guhisha amakuru ku mikorere y’izi ndege.”

Ikinyamakuru Deutsche Welle cyatangaje ko iyi raporo kandi ivuga ko ikigo gishinzwe iby’indege muri Amerika, nacyo cyakoze amakosa yo guha uburenganzira izi ndege ko zujuje ubuziranenge.

Nyuma y’aho izi mpanuka zibereye, abakozi ba Boeing n’uwari umuyobozi wayo, Dennis Muilenburg, bagiye banengwa imyitwarire yabo no kwanga gusaba imbabazi ku byabaye.

Kugeza ubu izi ndege ntiziremererwa kongera kugurutswa, Boeing ikaba ivuga ko iteganya ko zizongererwa kwemerwa hagati muri uyu mwaka.

Impanuka z'indege za Boeing zahitanye abarenga 300

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .