Hasohotse ikindi gitabo gishinja Trump kugira irondaruhu

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 8 Nzeri 2020 saa 08:59
Yasuwe :
0 0

Mbere gato y’amatora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida Donald Trump akomeje kujya mu mazi abira kuko nyuma yo gushinjwa ibirego birimo gutuka abasirikari n’ibindi byatumye amahirwe yo gutorwa amanuka cyane ugereranyije na Joe Biden bazahangana, kuri ubu hasohotse ikindi gitabo kimushinja kugira irondaruhu.

Ni igitabo cyasohowe n’uwahoze ari umunyamategeko wihariye bakoranye igihe kirekire cyane, Michael Cohen.

Uyu mugabo yaje gufungwa muri 2018 azira ibyaha birimo gukwepa imisoro, kubeshya ndetse no kwica amategeko ajyanye n’ihererekanya ry’amafaranga.

Ari muri gereza, Cohen yanditse iki gitabo yise “Disloyal: A Memoir”, aho avugamo ko Trump bakoranye imyaka myinshi na mbere yo kuba Perezida agira irondaruhu rikabije.

Yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 74 yigeze kuvuga ko “nta gihugu kiyobowe n’umwirabura giteye imbere, reba ibihugu byose biyobowe na bo urasanga ari umwanda”, ingingo yagarutsweho cyane aho bivugwa ko Trump yavugaga ibihugu bya Afurika, abigereranya n’umwanda.

Mu bindi kandi uyu mugabo yavuze harimo ‘kugaragaza ko aba-Hispania batuye muri Amerika ari abantu b’injiji ku buryo batumva akamaro ko kumutora.

Burya ngo Trump kandi yubaha cyane Vladimir Putin, Perezida w’u Burusiya, kuko ngo ari umugabo wabashije gufata igihugu gikomeye akakiyobora nk’umuryango we, “nk’uko Trump ayoboye Trump Organisation muri make”.

Trump kandi ngo yari afite “urwango rukabije kuri Perezida yasimbuye Barrack Hussein Obama”, ku buryo byari bizwi n’abamuhora hafi.

Ikindi Cohen agarukaho ni umubano wa Trump n’umukinnyi wa filime z’urukozasoni Stormy Daniels, umubano uri no mu byagejeje Cohen muri gereza.

Cohen yazize gusinyana inyandiko na Daniels mu buryo bunyuranyije n’amategeko, akavuga ko yabitegetswe na Trump, mu gihe uyu muyobozi we yamwigaramye, akavuga ko ibyo yakoze byari ku bwende bwe.

Cohen asoza avuga ko “Abanyamerika bafite ibimenyetso byose bakeneye bizatuma bakora amahitamo akwiye mu Ugushyingo [mu gihe cy’amatora]”.

Itangazo rya White House ryamaganye iki gitabo, rivuga ko ‘Cohen ari umubeshyi utagifitiwe icyizere, kandi bibabaje kubona agikoresha ibinyoma mu gushaka kungukira kuri Perezida wa Amerika’.

Amatora ya CNN y’ufite amahirwe menshi yo gutsindira White House muri Mutarama umwaka utaha, agaragaza ko Biden ayoboye n’amajwi 52% mu gihe Trump afite amajwi 42%.

Cohen (iburyo) wahoze ari umunyamategeko wihariye wa Trump, yamushinje kugira irondaruhu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .