Iyo nyandiko yabonywe n’urwego rw’ubutabera rwa Amerika. Yafatiwe mu modoka uwo mugabo yari arimo ubwo yageragezaga guhunga.
Iyo baruwa iri mu biri kwifashishwa mu gushinja ibyaha uyu mugabo. Ku wa Mbere nibwo yageze imbere y’ubutabera, abashinjacyaha basabira uyu Ryan Routh w’imyaka 58 ko akomeza gufungwa kuko ari umuntu ubangamiye sosiyete.
Umucamanza Ryon McCabe yemeranyije n’Ubushinjacyaha ko uregwa, hari ibimenyetso bikomeye bihari bimushinja, bityo ko agomba gukomeza gufungwa.
Akurikiranyweho ibyaha bibiri, birimo icyo gutunga intwaro.
Umugambi wa Routh uherutse kuburizwamo mu Cyumweru gishize ubwo yafatirwaga mu rugo rwa Trump n’abashinzwe umutekano we, afite imbunda, yihishe mu gihuru hafi y’aho Trump yari ari gukinira Golf.
Bivugwa ko yari mu ntera ya metero 400 z’aho Trump yari ari, afite imbunda ya AK47 yuzuyemo amasasu. Yari afite na Camera ya Gopro bikekwa ko yari kwifashisha afata amashusho y’uburyo yarashemo Trump.
Mu mezi ashize, hari urwandiko rwoherejwe mu gasanduku k’ibitekerezo k’umuntu utatangajwe, utarigeze arufungura kugeza ku munsi Routh yafatwaga ku wa 15 Nzeri. Ako gasanduku kari karimo amasasu, icyuma kimeze nka fer à béton, ibikoresho by’ubwubatsi, telefoni n’izindi nyandiko.
Ku rupapuro rumwe, hari handitseho ngo “Bantu mwese, uyu wari umugambi wo kwica Donald Trump ariko nabatengushye [...] Ni ahawe uyu munsi ho kurangiza akazi, kandi nzaha ibihumbi 150$ uzakarangiza.”
Amashusho agaragaza uko Ryan yafashwe
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!