00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Harry na Meghan Markle babujijwe kwitabira ibirori byateguwe n’Umwami Charles III

Yanditswe na Léana Bisa
Kuya 18 September 2022 saa 09:41
Yasuwe :

Igikomangoma cy’u Bwongereza Harry n’umugore we Meghan Markle ntabwo batumiwe birori byateguwe n’Umwami Charles III, biteganyijwe kubera mu ngoro y’ubwami ya Buckingham kuri iki Cyumweru.

Ni ibirori Umwami Charles III aza kwakiriramo abayobozi batandukanye bitabiriye itabarizwa ry’umubyeyi we, Umwamikazi Elisabeth II ndetse n’abandi bagize umuryango w’ibwami.

Ikinyamakuru Telegraph cyagaragaje ko Harry na Meghan bakiriye ubutumire mu ntangiriro z’iki cyumweru ariko bakaza kubwirwa nyuma ko ibi birori bizitabirwa n’abakorera umuryango w’ibwami gusa kandi ko Harry na Meghan baherutse kwegura inshingano zabo mu muryango w’ibwami bw’u Bwongereza.

Iki kinyamakuru cyagaragaje ko bidasobanutse neza impamvu bakiriye ubutumire ariko bakaba babwirwa ko batazitabira ibi birori.

Harry na Meghan bamaze igihe batuye muri Amerika nyuma yo kwanga gutura ibwami nkuko se, Umwami Charles III yari yabisabye.

Harry na Meghan ntabwo baza kwitabira ibirori byateguwe n'Umwami Charles III

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .