00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Harikangwa ko Omicron ishobora kuba imaze igihe mu Burayi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 27 Ugushyingo 2021 saa 02:45
Yasuwe :

Ubwoba ni bwose mu bihugu by’u Burayi nyuma yo gukeka ko ubwoko bushya bwa Covid-19 bwagaragaye mu bihugu biri muri Afurika y’amajepfo, Omicron, bushobora kuba bumaze igihe mu bihugu by’u Burayi, ikaba imwe mu ntandaro z’ubwiyongere budasanzwe bwa Covid-19 buri kugaragara kuri uwo Mugabane.

Mu buryo bweruye, ubu bwoko bumaze kugaragara mu bihugu birimo Israel, Hong Kong, Afurika y’Epfo n’u Bubiligi.

Icyakora ubu bwoko buri gukekwa mu bihugu birimo u Budage, Repubulika ya Tchéque n’u Buholandi buri gukeka ko mu bagenzi bagera kuri 600 baturutse muri Afurika y’Epfo, abarenga 60 bashobora kuba bari bafite ubu bwoko bushya bwa Covid-19.

U Buholandi ni kimwe mu bihugu byugarijwe cyane na Covid-19, aho abantu barenga ibihumbi 20 basanzwemo icyo cyorezo nibura kuri buri munsi mu minsi itanu ishize. Inzego z’ubuzima muri icyo gihugu zikavuga ko mu gihe ubwoko bwa Omicron bwaba bugeze muri icyo gihugu, bwahindura ibintu cyane.

Amakuru avuga ko Omicron ishobora kuba yaragaragaye bwa mbere ku itariki ya 9 Ugushyingo, ariko ibikorwa by’igenzura no kureba neza ubu bwoko bigakomeza kugira ngo habanze hagenzure imiterere y’ubu bwoko bushya bwari buvumbuwe.

Ubusanzwe virus zirangwa no kwihindura uko zandura cyane, zikagera no mu bantu benshi, zirushaho kwihinduranya cyane uretse ko kenshi bidatera impinduka zidasanzwe ku bukana bwa virus.

Icyakora iyo ibi bikomeje igihe kirekire, muri za virus zigenda zihinduranya, hashobora kuvukamo ifite ubukana budasanzwe, ku buryo ishobora gutera indi ndwara cyangwa se igatuma ya ndwara iyo virus isanzwe itera, irushaho kugira ubukana budasanzwe, ari nako byagiye bigenda kuri Covid-19, kuko ubwoko nka Delta byagaragaye ko bufite ubushobozi bwo kwandura vuba kurusha ubwari busanzwe.

Birumvikana ko uko virus imara igihe kinini ari ko ubukana bwayo burushaho kwiyongera, ari na yo mpamvu n’ubwoko buvuka buba bufite ubukana kurusha ubwabubanjirije, nubwo ibi atari ihame.

Kuri Omicron, ntabwo biramenyekana neza niba ifite ubushobozi bwayo burenze ubwa Delta mu kuba yakwandura cyangwa ikica vuba, ariko amakuru y’ibanze yerekana ko ari ubwoko buteye impungenge’, nk’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryabitangaje.

Ubushakashatsi buzerekana neza ubukana bw’iyi virus buzamara igihe gishobora kugera ku byumweru, ari nabwo hazamenyekana niba uburyo busanzwe buhari bwo kwirinda, burimo n’ikoreshwa ry’inkingo, hari icyo bizamara mu guhashya ubu bwoko.

Harakekwa ko Omicron imaze iminsi iyogoza u Burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .