Trump witegura kwinjira mu nshingano nka Perezida wa Amerika, yavuze ko ashobora kuzafatira ibihano Canada, akongera umusoro wa 25% ku bicuruzwa bituruka muri icyo gihugu igihe cyose itashyira imbaraga mu gukumira abimukira binjira muri Amerika baturutse muri icyo gihugu.
Bamwe mu baturage ba Canada bavuze ko Trump naramuka yongereye uwo musoro, na Canada igomba guhita iwongera mu rwego rwo kwihimura, gusa ibi bihangayikishije abacuruzi bakorera ubucuruzi bwabo muri ibyo bihugu.
Umwe muri bo ni Hiroyuki Ogawa, Umuyobozi Mukuru w’uruganda rwa Komatsu rukomoka mu Buyapani ariko rukaba rufite ishami muri Amerika, aho rukora ibikoresho biremereye birimo imashini zikoreshwa mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Uyu mugabo yavuze ko "Dushingiye ubucuruzi bwacu ku masezerano y’ikurwaho ry’imisoro, igihe habaho izamurwa ry’imisoro, byatugiraho ingaruka mbi."
Iki kigo gicuruza hejuru ya 25% by’ibicuruzwa byacyo muri Amerika ya Ruguru, aho gifite abakozi barenga 8000 muri Amerika, gusa mu gihe Canada, igihugu cya mbere kigura ibicuruzwa byacyo, yakongera imisoro, byakigiraho ingaruka.
Ogawa yaburiye Trump, amubwira ko kongera imisoro bizagira ingaruka ku baguzi ndetse bikagabanya ubucuruzi mpuzamahanga, atanga urugero rw’uko bari gushaka ahandi hantu bazakura ibikoresho babonaga biturutse mu Bushinwa, akavuga ko muri rusange iyongerwa ry’imisoro rizagira ingaruka mbi ku bucuruzi mpuzamahanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!