Mu gihe Isi ihangayikishishwe n’ikwirakwira rya COVID-19, abashakashatsi hirya no hino barakubana bashakisha urukingo rw’iyi ndwara.
Mu Bushinwa aho COVID-19 yatangiriye, ubushakashatsi bukorwa amanywa n’ijoro mu guhiga urukingo rwayo.
Kugeza ubu hamaze kuboneka inkingo zitandukanye zanemejwe mu bihugu bitandukanye zimwe zitangira no guhabwa abantu zirimo urwa Pfizer-BioNTech, Moderna, AstraZeneca n’izindi.
Urukingo rwa CNBG mu bushakashatsi bwakozwe mu cyiciro cya gatatu cy’igeragezwa bwagaragaje ko rufite ubudahangarwa bungana na 79.34%. Kuko ruri ku kigero cyo hasi ugereranyije n’izindi zemejwe, byatumye havuka kurushidikanyaho.
Icyakora CNBG yasabye ko urwo rukingo rwatangira gukoreshwa kuko abaruhawe byagaragaye ko rubarinda kwandura.
Impungenge ni nyinshi ku nkingo za COVID-19 zo mu Bushinwa cyane ko zitezweho kuzifashishwa n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere. Uretse urukingo rwa CNBG, urundi rwa Sinovac Biotech rwagarajwe ko rufite ubudahangarwa bwa 90%, rugenzuwe muri Brésil basanga ni hagati ya 50-90 %.
Urukingo rwakozwe na CNBG rufite ububasha bwo kumara ahantu hari ubushyuhe bwa degree celcius enye icyumweru cyose. Ikiguzi cy’ubukonje bwo kurubika kiri hasi kandi biroroshye kurwifashisha mu gukingira abantu benshi.
CNBG ifite urundi rukingo rukiri mu igeragezwa gusa inkingo zombi zamaze kwemezwa n’u Bushinwa kuba zakoreshwa nubwo ubushakashatsi kuri zo bugikomeje.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!