Amakuru y’ibanze avuga ko iki gitero cyangije bikomeye ’ubwirinzi bwa Iran’ aho bivugwa ko kugira ngo Iran yongere yubake ubwirinzi bwangijwe, bizatwara igihe gishobora kugera ku myaka ibiri.
Israel kandi yarashe inganda zikorerwamo missile mu rwego rwo guca intege ubushobozi bw’icyo gihugu bwo gukora misile zacyo.
Icyakora nubwo byagenze gutya, iki gitero ntabwo cyigeze cyibasira inganda za nucléaire cyangwa se ibikorwa birimo inganda zitunganya peteroli n’ububiko bwayo, nk’uko byari byasabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iki gitero kandi cyagendeye kure ibikorwa byose bya gisivile, mu rwego rwo kwirinda ko hari abaturage bakigwamo.
Gusa ku rundi ruhande, Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yavuze ko iki gitero ’kidakwiriye gukabirizwa cyangwa ngo cyirengagizwe’, gusa yirinda kuvuga niba Iran izongera kandi ikihorera kuri Israel.
Iki gihugu cyari cyabanje kubona umuburo w’uko Israel igiye kugaba ibitero ku butaka bwayo, ibyatumye kibona umwanya uhagije wo gutegura ubwirinzi bwayo.
Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yumvikanye avuga ko iki gihugu kigomba kurinda ubusugire bwacyo, ariko nanone yirinda kujya kure mu kuvuga uburyo ibyo bizakorwa, uretse ko yongeye gushimangira ihame ry’uko Iran itifuza kwinjira mu ntambara na Israel.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!