00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haribazwa byinshi ku musore wapfuye agiye gushinja OpenAI kwiba amakuru y’abandi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 December 2024 saa 08:27
Yasuwe :

Urujijo rukomeje kuba rwinshi kuri Suchir Balaji, umusore w’imyaka 26 wakoreraga OpenAI, ikigo kigenzura ikoranabuhanga rya ChatGPT, akaza kuyivamo ayishinja kwiba amakuru y’abandi bantu, agakoreshwa mu guhangana nabo ku isoko.

Iperereza ku cyateye urupfu rw’uyu musore rirakomeje gusa mu ntangiriro, byari byavuzwe ko yapfuye yiyahuye. Muri Kamana uyu mwaka, nibwo uyu musore yari yahagaritse gukorana na OpenAI.

Icyo gihe, yavuze ko "Ntabwo bifata neza gutoza ikoranabuhanga rya OpenAI nkoresheje amakuru y’abandi bantu, noneho igahangana nabo [ku isoko]."

Uyu musore ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu gutoza ikoranabuhanga rya OpenAI, dore ko yari afite ubuhanga mu bijyanye na ’computer engeneering.’

Yapfuye nyuma y’iminsi mike abanyamategeko ba The New York Times bamushyize mu batangabuhamya b’ingenzi bagombaga gushinja OpenAI gukoresha amakuru y’abandi itabifitiye uburenganzira.

The New York Times iri mu rubanza rukomeye na OpenAI iyishinja gukoresha amakuru yayo mu gutoza ikoranabuhanga rya ChatGPT ariko ikabikora itabiherewe uburenganzira.

Byitezwe ko niburamuka itsinze urwo rubanza, ibindi binyamakuru byinshi n’abandi bantu bose batekereza ko OpenAI yakoresheje amakuru yabo mu gutoza ikoranabuhanga ryayo, bashobora kuyijyana mu nkiko bagasabwa kwishyira akayabo k’amafaranga ashobora gukoma mu nkokora imishinga yo guteza imbere ubwenge bw’ubukorano.

Suchir Balaji yari kuzaba umutangabuhamya w’ingenzi cyane muri uru rubanza kuko ari umwe mu bagize uruhare rufatika mu gutoza iryo koranabuhanga, bityo urupfu rwe rukaba rwarakuruye impaka nyinshi, cyane ko yari umuntu ufite ubuzima bwiza.

Suchir Balaji yapfuye yitegura gutanga ubuhamya bushinja OpenAI kwiba amakuru y'abandi ikayakoresha mu gutoza ikoranabuhanga rya ChatGPT

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .