00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haribazwa byinshi ku muhuro wa Elon Musk na Ambasaderi wa Iran muri Loni

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 November 2024 saa 12:07
Yasuwe :

Umushoramari Elon Musk muri iyi minsi ukorana bya hafi na Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aherutse kugirana ibiganiro by’ibanga na Ambasaderi wa Iran mu Muryango w’Abibumbye (Loni) bituma benshi bibaza byinshi kuri uyu muhuro, cyane ko Amerika na Iran bidacana uwaka.

Bivugwa ko ibiganiro by’uyu mugabo byamaze isaha irenga, aho kohereza Trump byari bigamije kugabanya igitutu cyane ko ataraba umukozi wa Leta mu buryo bwuzuye, bityo akaba yakora atayihagarariye.

Bivugwa ko ubutumwa Trump yatanze kuri Iran bujyanye bushobora kuba bugamije kuyisaba kugabanya inkunga itera imitwe y’iterabwoba irimo Hamas na Hezbollah, dore ko bivugwa ko Trump yamaze kwemerera Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, kongera intwaro iki gihugu kiyiha.

Ku rundi ruhande, hari abemeza ko Trump ashobora kuba ari gushaka uburyo bwo gukorana na Iran, cyane ko mu bihe byo kwiyamamaza yavuze ko iki gihugu gishobora kuba cyaramaze gutunga intwaro kirimbuzi.

Kugeza ubu nta ruhande ruremeza iby’iyi nama cyangwa ibyaganiriwemo.

Elon Musk aherutse guhura na Ambasaderi wa Iran muri Loni, aho bivugwa ko yari yoherejwe na Trump muri uwo muhuro w'ibanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .