Amakuru avuga ko urwego rushinzwe ubucuruzi muri icyo gihugu ruri kwiga ku mushinga wo gukumira imodoka zikoresha amashanyarazi zikomoka mu Bushinwa, kubera ko ikoranabuhanga rikoze izo modoka rishobora kwifashishwa mu gutata amakuru mu Banyamerika.
Iki gihugu cyari gisanzwe cyarazamuye umusoro ku modoka zikoresha amashanyarazi zikomoka mu Bushinwa, gusa kuri iyi nshuro gishobora kuzihagarika zose mu buryo bwuzuye.
Izi modoka zifite ikoranabuhanga rigezweho ku buryo zishobora guhuzwa na telefoni ndetse n’ibindi bikoresho bitandukanye. Amerika itinya ko u Bushinwa bushobora kwifashisha iri koranabuhanga mu kwiba amakuru y’ingenzi mu Banyamerika, ashobora gukoreshwa mu nyungu z’icyo gihugu.
Muri Gicurasi, Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Ubucuruzi muri Amerika, Gina Raimondo, yari yavuze ko Amerika ifite impungenge z’izo modoka, ati "Mwibaze uko byagenda ubwo u Bushinwa bwafata icyemezo cyo guhagarika miliyoni z’imodoka nyinshi ziri mu mihanda ya Amerika."
Amakuru avuga ko iki ari icyemezo Perezida Joe Biden ashyize imbere cyane, ku buryo ashobora kuva ku butegetsi amaze kugiha umurongo. Bivugwa ko kiramutse gitorewe, cyatangira gushyirwa mu bikorwa mu 2027 ku ikoranabuhanga riri mu modoka zikorerwa mu Bushinwa (software) na 2030 ku bindi bikoresho bikoze imodoka muri rusange.
Icyakora inganda zirimo n’izo muri Amerika zikoresha bimwe mu bikoresho biturutse mu Bushinwa, zivuga ko bitoroshye kuzahita zibona aho zikura ibyo bikoresho, cyane ko kenshi usanga imodoka yarakozwe hashingiwe ku bikoresho runaka bidapfa guhita bihinduka vuba.
Gusa abandi bibaza impamvu mu by’ukuri Amerika ishyize imbere iki cyemezo, hakibazwa niba idafite ubushobozi bwo kugenzura ikoranabuhanga ry’imodoka zinjira muri icyo gihugu ku buryo yamenya neza uko zikora, ariko ntizihagarike burundu.
Benshi bemeza ko ikoranabuhanga atari ryo kibazo gikomeye, ahubwo ikibazo gikomeye ari uburyo imodoka zikorerwa mu Bushinwa zihendutse, zikaba zifite ikoranabuhanga rirenze iry’imodoka zikorerwa muri Amerika kandi zikaba zifite n’ubushobozi buhambaye.
Ibi byose bituma zikundwa cyane ku isoko, ku buryo hari ubwoba ko ziramutse zinjiye muri Amerika, zishobora guhita zitwara isoko ry’inganda zikora imodoka muri Amerika, ibyaba ari ikibazo ku baturage babura akazi n’izindi ngaruka byagira.
Gusa nanone ntibizwi neza niba mu gihe u Bushinwa bwafatirwa ibi bihano, bushobora kubyihorera bukarebera, cyane ko imodoka zo muri Amerika nazo zifite isoko rinini mu Bushinwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!