Hari gukorwa camera izafasha abantu kuvumbura isanzure

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 9 Nzeri 2020 saa 12:51
Yasuwe :
0 0

Abashakashatsi b’Abanyamerika bageze kure umushinga wo gukora camera izaba ifite ubushobozi buhambaye, ikazifashishwa mu bushakashtsi bugamije kurushaho gusobanukirwa imiterere y’isanzure muri rusange, ubushakashatsi buzatangira mu mwaka wa 2023.

Ni camera yitwa LSST, izaba ifite ubushobozi bwo gufata amafoto afite megapixel 3200, ku buryo ishobora kwerekana agapira gakinishwa mu mukino wa golf, kari mu ntera ya 24 km.

Ni camera iri gukorwa n’ikigo Rubin Observation, kirimo kwitegura gutangira ubushakashatsi bugamije kureba mu isanzure, mu rwego rwo kwiga imibumbe (galaxies) irenga miliyari 20 mu gihe cy’imyaka 10 iri imbere uvuye muri 2023.

Ibi bizashoboza abantu kurushaho kumva imikorere y’andi masanzure ari kure cyane y’iri ryacu, ikintu kizaha ikiremwamuntu amahirwe yo kumva ishusho ngari y’ubuzima n’uburyo bwatangiye muri rusange.

Iyi camera iracyubakwa, aho imirimo yo kuyisoza izarangirana rwagati mu mwaka utaha, mbere y’uko yimurirwa mu gihugu cya Chile, ari naho hari sitasiyo izakoreraho ireba mu isanzure.

Prof. Aaron Roodman,Umuyobozi w’ishami ry’ubugenge n’ubumenyi bw’isanzure muri SLAC, yavuze ko iri terambere ari ingenzi cyane ku kiremwamuntu “kuko rizatuma asobanukirwa ibimukikije”.

Yagize ati “gufata ariya mafoto ni intsinzi ikomeye cyane. Tuzarushaho gufata amafoto yegereye aho dushaka, ku buryo tuzabasha kubona ibintu tutajyaga tubona mbere bikaduha amahirwe yo gusobanukirwa buri milimetero y’ibyo twafashe, ibyo bizatuma tubasha kongera ubumenyi dusanzwe dufite ku miterere y’isanzure”.

Camera ya LSST izakoreshwa mu gihe cy’imyaka 10, ikaba ari yo yonyine ikozwe ifite ubushobozi nk’ubwayo ku Isi.

Ni camera izarangira kubakwa mu mwaka utaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .