Kuri uyu munsi nibwo Donald Trump benshi mwihebeye kubera kutavugirwamo no kutaripfana, abandi mukamwanga urunuka, arahirira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Perezida wa 47 w’iki gihugu.
Ni umunsi ukomeye ku Banyamerika ariko by’umwihariko no ku bandi baturage b’Isi, kuko ibyemezo bifatwa n’iki gihugu bigira ingaruka ku bari mu bilometero ibihumbi uvuye i Washington D.C.
Ni umuhango uzatangizwa n’amasengesho azabera mu rusengero rwitiriwe mutagatifu Yohana i Washington D.C. Nyuma y’aho bake b’ingezi bazangira icyayi muri White House.
Biteganyijwe ko Trump azarahizwa na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, John Roberts saa Sita z’amanywa i Washington D.C. mu Rwanda tuzaba turi saa Moya z’umugoroba, benshi mwavuye mu kazi.
Reba iyi video, umenye byinshi kuri uyu munsi
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!