00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hamuritswe ishusho y’Umwami Charles III izashyirwa ku biceri bishya by’u Bwongereza

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 30 Nzeri 2022 saa 09:40
Yasuwe :

Ikigo gishinzwe gukora ibiceri bikoreshwa mu bwami bw’u Bwongereza, Royal Mint, cyashyize hanze ishusho y’umwami mushya Charles III izifashishwa ku biceri bishya.

Iyi shusho ya Chrles III izabanza gushyirwa ku biceri by’amapawundi 5 ndetse n’igiceri cy’igice cy’ipawundi (50 Pence).

CNN yatangaje ko iyi shusho y’umwami izashyirwa kuri ibi biceri, yakozwe na Martin Jennings, ikabanza kwemezwa n’ibwami.

Nkuko imigenzo y’ibwami ibigena, ishusho y’Umwami Charles III izaba ireba mu ruhande rw’ibumoso, bitandukanye n’iya nyina Umwamikazi Elisabeth II yarebaga iburyo.

Jennings wakoze iyo shusho yavuze ko yayishushanyije agendeye ku ifoto isanzwe y’Umwami Charles III kandi ko umwami ubwe yabanje kubyemeza ko ikoreshwa.

Biteganyijwe ko mu mezi make ari imbere ibiceri bya mbere biriho ishusho y’umwami Charles III bizaba byageze hanze.

Iyi niyo shusho y'umwami Charles III izashyirwa ku biceri bishya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .