00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hamenyekanye icyatumye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine yegura

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 6 September 2024 saa 03:18
Yasuwe :

Byamenyekanye ko Dmytro Kuleba wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine kuva muri Werurwe 2020 kugeza muri Nzeri 2024, yeguye azira kuba atarashoboye kwemeza ibihugu by’i Burayi na Amerika ko bikwiye guha igihugu cyabo intwaro nyinshi.

Kuleba yagejeje ubwegure bwe ku Nteko Ishinga Amategeko ya Ukraine tariki ya 4 Nzeri. Yahise asimbuzwa Andrey Sibiga wari umwungirije kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Amarenga y’uko Kuleba yashoboraga gusimbuzwa Sibiga yari yaciwe nyuma y’aho bivuzwe ko Perezida Volodymyr Zelensky yanengaga umusaruro we mu rwego rw’ububanyi n’amahanga, mu gihe Ukraine iri mu ntambara n’u Burusiya.

Ikinyamakuru Suspilne cyo muri Ukraine cyatangaje ko ubwo Perezida Zelensky yaganirizaga abagize Inteko tariki ya 4 Nzeri, yababwiye ko Kuleba yabuze imbaraga zo kwemeza inshuti zabo ko zikwiye kubaha intwaro.

Mbere y’uko Kuleba yegura, na we yari yashinje igihugu atavuze izina kudaha Ukraine intwaro za Patriot zihangana n’ibitero byo mu kirere no kutemera ko izindi ntwaro zihambaye cyabahaye bazifashisha mu kugaba ibitero mu Burusiya.

Ikinyamakuru The Economist cyatangaje ko Perezida Zelensky yashakaga gusimbuza Kuleba mbere ya tariki ya 4 Nzeri, ariko ibiro bya Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanaga bimusaba kuba aretse.

Impinduka muri dipolomasi ya Ukraine zibaye mbere y’uko kuri uyu wa 6 Nzeri, abahagarariye ibihugu bigize umuryango NATO bahurira mu nama ibera mu kigo cya gisirikare bya Ramstein mu Budage. Ni inama yatumiwemo Perezida Zelensky kugira ngo akusanyirizwe ubufasha akeneye.

Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ingabo, Lloyd Austin, yatangaje ko ubwo iyi nama iraba iba, Perezida Joe Biden atangaza inkunga ya miliyoni 250 z’amadolari yo gufasha Ukraine mu rwego rw’umutekano.

Dmytro Kuleba ubwo yashinjwaga kutumvisha ibihugu by'inshuti ko bikwiye guha Ukraine intwaro nyinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .