00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hamenyekanye abashobora kuvamo uziyamamaza nka Visi Perezida wa Kamala Harris

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 August 2024 saa 11:39
Yasuwe :

Byamenyekanye ko Tim Walz uyobora Leta ya Minnesota na Josh Shapiro uyobora iya Pennsylvania, ari bo ba nyuma bashobora gutoranywamo uzafatanya na Kamala Harris mu kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu matora ateganyijwe ku wa 05 Ugushyingo 2024.

Uzatoranywa kandi ni we uzaba Visi Perezida wa Amerika mu gihe Harris yaba atorewe kuyobora iki gihugu kigizwe na leta 50.

Bivugwa ko Harris usanzwe ari Visi Perezida wa Amerika kuri uyu wa 06 Kanama 2024 ari bwo aza kugaragaza uwo yahisemo uzamwungiriza nk’uko Reuters yabyanditse.

Harris araba ari muri Kaminuza ya Temple yo muri Leta ya Philadelphia

Kuri uyu wa 05 Kanama 2024, Kamala Harris yavuze ko azi neza ko abamushyigikiye bashaka kumenya uwo bazifatanya mu kwiyamamaza, ariko yemeza ko bashonje bahishiwe.

Ati “Ndabizi ko mushaka kumenya uwo twazakorana nka Visi Perezida muri White House mu gihe twaba dutsinze. Nubwo ntarafata icyemezo cya nyuma ariko nzi neza ko abantu banshyigikiye namwe muba mugomba kumenya ikiri gukorwa.”

Guhitamo uzamwungiriza ni cyo cyemezo gikomeye Harris ari bube afashe, ari yo mpamvu agomba kwitonda kuko uwo azatoranya ari we uzamufasha guhangana byeruye na Donald Trump wamaze guhitamo Senateri James David Vance.

Uyu Shapiro w’imyaka 51, ni umwe mu banyepolitiki bazwi ndetse bakunzwe mu Ishyaka ry’Aba-Démocrates cyane cyane muri Leta ya Pennsylvania.

Ikindi kimugira ukomeye mu ishyaka, ni uko iyo leta ayoboye yihariye amajwi 19, akaba akenewe cyane haba kuri Harris cyangwa Trump kugira ngo begukane intsinzi.

Shapiro wahoze ari Intumwa Nkuru ya Leta ya Pennsylvania, aramutse atoranyijwe ndetse we na Harris bagatsinda, yaba Umuyahudi wa mbere mu mateka ubaye Visi Perezida.

Mu gihe yaba aciye ako gahigo, na mugenzi we Harris yaba yungirije yaba aciye akandi ko kuba umugore w’umwirabura wa mbere ndetse ukomoka muri Aziya waba utorewe kuba perezida wa Amerika.

Ni mu gihe Walz w’imyaka 60 yahoze ari umwe mu bagize ingabo zishinzwe kurinda leta zose za Amerika ndetse yabaye n’umwarimu.

Walz yitezweho kwigarurira Abanyamerika bo mu byaro na cyane ko nk’umuyobozi wa Minesota, yakunze gushyiraho politiki zishimiwe n’abaturage cyane, nko kugaburira abanyeshuri mu bigo bigamo ku buntu, kongera ikiruhuko kigenerwa umukozi n’ibindi.

Uretse Shapiro na Walz abandi bitekerezwa ko bashobora gutoranywamo uwaba Visi Perezida wa Harris, barimo Umusenateri wa Leta ya Arizona witwa Mark Kelly, Pete Buttigieg usanzwe ari Minisitiri w’Ubwikorezi, Andy Beshear uyobora leta ya Kentucky na J.B. Pritzker uyobora iya Illinois.

Umukandida w'Ishyaka ry’Aba-Démocrates mu matora y'umukuru w'igihugu ateganyijwe mu Ugushyingo 2024, Kamala Harris biteganyijwe ko kuri uyu wa 06 Kanama 2024 ari butangaze uwo bazafatanya mu rugendo rwo kwiyamamaza
Guverineri wa Leta ya Minnesota, Tim Walz ari mu bashobora gutoranywa na Kamala Harris nk'uzamubera Visi Perezida mu gihe baba batsinze amatora
Josh Shapiro uyobora Leta ya Pennsylvania aramutse atoranyijwe na Kamala Harris ndetse bagatorwa yaba Umuyahudi wa mbere mu mateka ubaye Visi Perezida wa Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .