Ingingo zose ziri muri aya masezerano ntabwo ziratangazwa, gusa ikizwi cyo ni uko ashobora kuba intangiriro yo guhagarika intambara imaze iminsi ica ibintu hagati y’umutwe wa Hamas ndetse n’Ingabo za Israel.
Ni intambara imaze guhitana abarenga ibihumbi 33, mu gihe abandi benshi bakomeretse. Icyakora aya masezerano abayeho nyuma y’uko Israel yari imaze igihe gito itanze umuburo ku baturage barenga ibihumbi 100 bari mu gace ka Rafah kari mu Majyepfo ya Gaza, agace Israel yifuzaga kugabamo ibitero nyuma y’uko Minisiteri y’Ingabo ivuze ko intambara muri ako gace ’ari ngombwa.’
Nyuma y’uko Hamas yemeye ibiri mu masezerano, abaturage benshi batuye muri Gaza biroshye mu mihanda bishimira iyi ntambwe itewe, uretse ko hatazwi neza niba aya masezerano ashobora kuba indunduro y’intambara cyangwa se bizayisubika by’igihe gito, ariko ikazakomeza nyuma.
Amakuru yari amaze iminsi avuga ko Amerika iri guhatira Israel kuzemera ibikubiye mu masezerano y’amahoro, mu rwego rwo gutangira gushaka igisubizo kuri iyi ntambara yaguyemo abagore n’abana barenga kimwe cya kabiri cy’abishwe nayo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!