Izi mbohe ni abagabo batatu bafashwe na Hamas ku itariki ya 7 Ukwakira 2023. Bose ni abagabo bigaragara ko ubuzima bwabo butari bumeze neza, cyane ko basaga nk’abataye ibiro byinshi. Aba bagabo bari bamaze iminsi 490 mu maboko ya Hamas.
Bitandukanye n’indi minsi, kuri iyi nshuro ntabwo aba bagabo barekuwe rwagati mu kivunge cy’abantu nk’uko byari byaragenze ku zindi nshuro zabanje, nyuma y’uko Israel yari yagaragaje impungenge z’uko kubarekura mu kivunge cy’abantu bishobora guteza umutekano muke.
Ni ku nshuro ya gatanu Hamas irekuye imbohe yashimuse, aho byitezwe ko Israel nayo ishobora kurekura imfungwa za Palestine ifite muri gereza zayo.
Umunani mu bazarekurwa ni abari bakatiwe igifungo cya burundu, 54 bafite ibihano bito mu gihe abandi 111 batari bagahabwa ibihano.
Muri rusange, Hamas imaze kurekura imbohe 16 muri 33 yemeye kurekura mu cyiciro cya mbere cy’amasezerano yagiranye na Israel, uretse ko umunani muri abo bazarekurwa, bamaze gupfa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!