Amakuru y’iki gitero yatangajwe kuri iki Cyumweru tariki 26 Gicurasi mu 2024. Igisirikare cya Israel cyavuze ko Hamas yarashe ibisasu umunani, bivuye mu gace ka Rafah mu Majyepfo ya Gaza.
Ni ubwa mbere mu mezi ane Hamas ibashije kurasa mu Murwa Mukuru, Tel Aviv.
Kuva ku wa 7 Ukwakira, Hamas yagaba ibitero muri Israel, intambara ihanganishije ibihugu byombi ikomeje gufata indi ntera. Kugeza ubu imaze guhitana Abanye-Palestine barenga ibihumbi 35 kandi Ingabo za Israel zivuga ko itazahagarara zitararimbura burundu abarwanyi b’uyu mutwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!