00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hamas yahaye Israel umurambo utari wo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 February 2025 saa 02:55
Yasuwe :

Israel yashinje umutwe wa Hamas kuyiha umurambo w’umuntu utari wo, aho kuyiha umurambo w’umugore washimuswe n’uyu mutwe agapfira muri Gaza ari kumwe n’abana be babiri, uyu mutwe ngo woherereje Israel uw’undi mugore.

Igisirikare cya Israel, IDF, cyatangaje ko aho guhabwa umurambo wa Shiri Bibas n’abana be b’abahungu babiri barimo uwitwa Kfir na Ariel, bahawe umurambo w’undi mugore.

Ku wa 20 Gashyantare 2025, ni bwo Hamas yarekuye imibiri y’abantu ivuga ko ari abo yari yarashimuse barimo na Shiri n’abana be babiri.

Umurambo wa kane impande zombi zari zemeranyijeho wari uwa Oded Lifshitz w’imyaka 83, ndetse abo mu muryango we bagaragaza ko ari we.

Icyakora isuzuma ryifashisha ibimenyetso bya gihanga Israel yakoze ryemeje ko imibiri ya Kfir na Ariel ari yo ariko uwa gatatu bivugwa ko ari uw’umubyeyi w’abo bana basanga atari wo.

Ni igikorwa IDF yafashe nko kutubahiriza inshingano zo kuzana imibiri y’abo bantu bane bapfuye nk’uko bari babisezeranye, igaragaza ko Hamas igomba guhita igarura umubiri wa Shiri Bibas n’izindi mfungwa uyu mutwe usigaranye.

IDF yatangaje ko abahungu ba Bibas bishwe urw’agashinyaguro mu Ugushyingo 2023. Icyo gihe Ariel yari afite imyaka ine mu gihe umuvandimwe we Kfir yari afite amezi 10. Bashimutanywe na nyina bakuwe aho bari batuye hazwi nka Nir Oz.

Se w’abo bana witwa Yarden Bibas we yari yashimuswe kare ubwo yageragezaga kurinda umuryango we, ariko aza kurekurwa ku wa 01 Gashyantare 2025, bigizwemo uruhare n’amasezerano Israel yari yagiranye na Hamas yo kurekura imfungwa.

Mu gitondo cyo ku wa 21 Gashyantare 2025, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yagaragaje ko Hamas yabazaniye umubyeyi w’Umunye-Gaza, agaragaza ko uko ari ukurenga ku masezerano impande zombi zagiranye.

Imibiri yoherejwe ku wa 20 Gashyantare 2025, ni yo ya mbere Hamas yari itanze kuva muri Mutarama 2025 ubwo hasinywaga amasezerano yo gushyiraho agahenge.

Amasezerano arimo ko Hamas igomba kurekura abantu 33 na Israel ikarekura imfungwa 1900 z’Abanye-Palestine.

Intambara ya Israel na Hamas yatangiye ku wa 07 Ukwakira 2023 ubwo uyu mutwe wagabaga igitero kuri Israel bikica abarenga 1200 abandi barenga 250 ukabashimuta, ibyatumye Israel ihita igaba ibitero simusiga kuri Gaza aho kugeza ubu bimaze guhitana abarenga ibihumbi 47.

Israel yashinje Hamas kuyigarurira umurambo utari wo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .