00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakurikiyeho iki nyuma y’impapuro zo guta muri yombi Benjamin Netanyahu?

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 22 November 2024 saa 08:55
Yasuwe :

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) kuri uyu wa Kane rwashyizeho impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu ndetse na Yoav Gallant wahoze ari Minisitiri w’Ingabo.

Bashinjwa uruhare mu byaha by’intambara ICC ivuga ko byakorewe muri Gaza, kuva mu Ukwakira 2023.

ICC yatangaje ko ifite ibimenyetso simusiga by’uburyo Netanyahu na Gallant bicishije inzara abatuye muri Gaza nk’intwaro y’intambara, ubwicanyi, itotezwa n’ibindi byaha ndengakamere.

Mu bashyiriweho impapuro kandi harimo Umuyobozi mu mutwe wa Hamas, Mohammed Deif, nubwo Israel yatangaje ko yamwiciye muri Gaza muri Nyakanga uyu mwaka.

Izi mpapuro Netanyahu na Gallant bashyiriweho zishobora kubagiraho ingaruka mu bijyanye n’ingendo bakoreraga hirya no hino ku Isi, dore ko bamwe mu bayobozi b’ibihugu by’i Burayi batangaje ko bazubahiriza ibyo amategeko asaba nk’abanyamuryango ba ICC.

Ibyaha bashinjwa byakozwe hagati ya tariki 8 Ukwakira 2023 na tariki 20 Gicurasi 2024, ubwo umushinjacyaha wa ICC yasabaga ko aba bayobozi bashyirirwaho impapuro.

ICC nta Polisi cyangwa urundi rwego rw’umutekano igira rushobora guta muri yombi abashakishwa. Yifashisha ibihugu binyamuryango byayo uko ari 124 ngo biyifashe gufata abakekwa.

Israel ntabwo ari umunyamuryango wa ICC ndetse yakunze kugaragaza ko urwo rukiko nta bubasha ruyifiteho. Kuri uyu wa Kane urwo rukiko rwatangaje ko rufite ububasha ku banya-Israel, mu gihe bashinjwa ibyaha byakorewe muri Palestine.

Uburyo bwonyine Netanyahu na Gallant bashobora gutabwa muri yombi, ni igihe baba baramutse bavuye mu gihugu bagafatirwa mu kindi gifitanye imikoranire na ICC.

Ikindi ni uko ICC idakunze kuburanisha abantu badahari, bivuze ko kuburanisha Netanyahu na Gallant bishoboka igihe bazaba bafatiwe mu bindi bihugu bitari Israel.

Nubwo mu buryo bwumvikana bigoye ngo Netanyahu na Gallant bazatabwe muri yombi, bishobora gushyira igitutu ku myitwarire yabo mu bihe biri imbere mu ntambara ibahuje na Hamas, cyangwa bigatuma bamwe bitandukanya na Israel ku ruhando mpuzamahanga.

Ibihugu 32 by’i Burayi byasinye ku masezerano ashyiraho ICC, nubwo hari ibitarabishyize mu mategeko y’imbere mu gihugu. Kuri uyu wa Kane, Josep Borrel ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), yavuze ko impapuro ICC yashyiriyeho Gallant na Netanyahu zigomba kubahirizwa n’ibihugu binyamuryango bya EU, byasinye ku masezerano ya Roma ashyiraho ICC.

U Buholandi bwahise butangaza ko buzashyira mu bikorwa ibyo ICC isaba Netanyahu na Gallant nibaramuka batembereye muri icyo gihugu. Niko na Ireland yahise itangaza.

U Bwongereza bwo bwasohoye itangazo ririmo urujijo, bugaragaza ko bwubaha ibyemezo bya ICC nk’umunyamuryango, gusa ko bushyigikiye ukwirwanaho kwa Israel.

Abantu icumi nibo bamaze gukatirwa na ICC. Nubwo impapuro zo guta muri yombi abashakishwa zagiye zijya hanze kenshi, ntabwo zakunze kubahirizwa n’ibihugu binyamuryango.

Urugero nko mu 2009 ICC yashyizeho impapuro zo guta muri yombi Omar al-Bashir wahoze ayobora Sudani. Mu 2015 yagiye muri Afurika y’Epfo isabwa kumuta muri yombi ariko ntiyabikora. Mu 2017 Bashir yagiye muri Jordanie nabwo ntiyatabwa muri yombi.

Umwaka ushize kandi Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi ashinjwa ibyaha byakorewe muri Ukraine. Aherutse muri Mongolia kandi nta wamutaye muri yombi.

Nubwo bimeze gutyo, Putin yahinduye zimwe mu ngendo yagombaga gukora kubera impapuro za ICC. Urugero ni uruzinduko yasubitse yagombaga kugirira muri Afurika y’Epfo, nyuma y’uko urukiko rugaragaje ko Guverinoma ifite inshingano zo kumuta muri yombi.

Israel yagaragaje ko nubwo Netanyahu yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi, bitazababuza kwirwanaho barwanya iterabwoba muri Gaza.

Netanyahu (ibumoso) na Gallant bashyiriweho impapuro zo gutabwa muri yombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .