Iyi ni imwe mu mpano eshatu z’amafaranga Charles yakiriye zaturutse kuri Sheikh Hamad bin Jassim bin Jaber Al Thani hagati ya 2011 na 2015 yose hamwe akaba miliyoni 3 z’Amayero.
Ni amafaranga yateje ururondogoro mu Bwongereza icyakora nta cyerekana niba ayo mafaranga yaba yarakiriwe mu buryo bunyuranye n’amategeko, ku buryo byaba icyasha kuri uyu mukambwe witegura kuba Umwami w’u Bwongereza.
Bivugwa ko aya mafaranga ashobora kuba yarakiriwe mu nama yabahuje bombi mu biro by’Igikomangoma Charles ‘Clarence House’ mu 2015.
Amakuru ava mu biro bya Charles avuga ko nyuma yo kwakira iyi mpano amafaranga, yahise yoherezwa mu muryango ukora ibikorwa by’ubugiraneza we , bigakorwa mu buryo bwemewe n’amategeko kandi mu mucyo.
Izi mpano zihabwa Charles zakunze kugarukwaho mu mezi ashize nyuma y’uko bivugwa ko zahesheje ubwenegihugu n’imyanya y’icyubahiro mu gihugu cy’u Bwongereza umwe mu bazitanga wo muri Arabie Saoudite.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Polisi yo mu Bwongereza ahazwi nka ’Greater London’ nibwo yatangiye iperereza ku birego Charles aregwa.
Charles ashinjwa gutanga imyanya y’icyubahiro n’ubwenegihugu yitwaje inkunga n’imfashanyo ahabwa n’abo bantu. Ni ibintu we ahakana avuga ko atigeze atanga iyo myanya cyangwa ubwenegihugu ashingiye ku mfashanyo zahawe umuryango yashinze.
Mu Gushyingo mu 2021, Michael Fawcett wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Charles yeguye ku mirimo ye ubwo iperereza kuri uyu muryango ryatangiraga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!