Igitero giherutse kugabwa ku ishuri ribanza rya Uvalde muri Leta ya Texas, cyongeye gutuma abantu barushaho gusaba ko amategeko ajyanye n’itungwa ry’imbunda mu baturage ba Amerika yavugururwa nubwo hari impungenge nyinshi ko ayo mavugurura yabaho cyangwa se ntanazane ingamba nshya zo gukumira iri tungwa ry’imbunda ridatana no guhitana ubuzima bwa benshi.
Hafi mu myaka 10 ishize, umugabo ukiri muto yishe abantu 26 abarashe harimo abana 20 ku ishuri ribanza rya Sandy Hook muri Leta ya Connecticut, igitero kidatandukanye n’igiherutse kubera n’ubundi ku ishuri ribanza rya Uvalde.
Nyuma y’ibyabereye ku ishuri ribanza rya Sandy Hook nabwo abantu benshi basabye kuvugurura ayo mategeko ndetse uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama mu marangamutima menshi avuga ko hakwiye kugira ingamba zikomeye zibifatwaho nubwo nyuma imbaraga zo gukomeza icyo gitekerezo zakendereye.
Kimwe na Obama, Perezida wa Amerika, Joe Biden aherutse kuvuga ko hakenewe impinduka mu kugenzura ikijyanye n’itungwa ry’imbunda mu gihugu cye nyuma y’uko abanyeshuri bagera kuri 19 n’abandi bantu babiri bapfiriye mu iraswa ryabereye ku ishuri ribanza rya Uvalde.
Biden yagize ati “Kuki twakwifuza gukomeza kubaho muri ubu bwicanyi, kuki twareka ibi bigakomeza kubaho?”
Yakomeje avuga ko bakwiye guhagurukana ingoga bakareba uko bacubya ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Hari imbogamizi nyinshi zishyirwa mu majwi nk’izituma amabwiriza agamije gukumira ubwisanzure bukabije mu itungwa ry’imbunda mu baturage muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko BBC ibikomozaho.
Abagitsimbaraye ku mahame ya kera mu Nteko
Mu Nteko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo iri tegeko ryerekeye itungwa ry’imbunda rivugururwe bisaba ko ritorwa nibura na 60% by’abemerewe gutora.
Nyuma y’igitero cy’i Sandy Hook, abasenateri bashyigikiye icyemezo kigamije kuvugurura itegeko ryerekeye ibyo kugura imbunda muri Amerika ariko bigeze mu matora mu nteko ishinga amategeko y’icyo gihugu amajwi 60% ntiyabasha kugerwaho.
Kuri iyi nshuro na bwo hari abagera kuri 50 bo mu ishyaka ry’aba Republicains bamaze kugaragaza ko bashyigikiye ivugururwa ry’ayo mategeko, icyakora n’ubundi hari impungenge nyinshi ko umubare ukenewe ngo byemezwe ko yavugururwa ushobora kutazagerwaho.
Aba ba Republicains basaba ko hajyaho itegeko bitiriye ibendera ritukura (red flag), rigamije gukumira abantu bafite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe hamwe n’abantu bazwiho kuba barigeze gukora ibyaha bikomeye birimo n’ubwicanyi, kuba bajya bakumirwa bakamburwa uburenganzira bubemerera kugura imbunda.
Igitutu cya Leta zigize Amerika
Kuba imitwe ibiri ya politiki ikomeye muri Amerika; uw’aba-Democrates n’uw’aba-Republicains idahuriza ku mwanzuro umwe ni kimwe mu bifatwa nk’imbogamizi zikomeye zituma ivugururwa ritagerwaho.
Hari nka leta zifata umwanzuro wo gukakaza ayo mategeko by’umwihariko iziyobowe n’aba-Republicains ariko ugasanga ku rundi ruhande haravugwa ko aba-Democrates bashobora guhita baza bihishe inyuma y’ibitero bigabwa muri izo leta bikanahitana abantu nko kwerekana ko guhindura ayo mategeko atari byo byacogoza ibikorwa byo kurasana mu ruhame muri Amerika.
Inkiko
Kuba Itegekonshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryemerera abaturage b’icyo gihugu kugura no gutunga imbunda biracyari indi mbogamizi ituma ivugururwa ry’amategeko arebana nabyo rikomeza kugorana ku buryo n’iyo ibyo bitekerezo bigejejwe mu nkiko harimo n’urw’ikirenga, aho gukemuka birushaho kuzamura ibiganiro mpaka rukabura gica.
Byitezwe ko icyakorwa cyose, aya mategeko atenda kuvugururwa ndetse ngo n’iyo byakorwa ntibishobora kumara kabiri kubera ko ivugururwa ry’ayo rizaba rigongana n’andi mategeko by’umwihariko Itegekonshinga nk’irisumba ayandi mu gihugu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!