00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakenewe miliyari 41$ mu gufasha abari mu kaga ku Isi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 2 Ukuboza 2021 saa 08:51
Yasuwe :

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko hakenewe miliyari 41$ mu gufasha abaturage bari hirya no hino ku Isi bakeneye ubufasha bw’ibanze burimo ibiribwa, imiti n’ibindi bitandukanye. Aya mafaranga ni inyongera ya 17% ugereranyije n’ayakoreshejwe uyu mwaka.

Martin Griffiths uyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubutabazi, yatangaje ko aya mafaranga ari yo akenewe mu guhangana n’ibibazo birimo iby’inzara bizibasira abaturage miliyoni 45 bari mu bihugu 43 hirya no hino ku Isi, ibi bibazo bikaba biri kugirwamo uruhare n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Bimwe mu bihugu bizakenera aya mafaranga cyane harimo Afghanistan na Ethiopie, aho byose hamwe bifite abaturage barenga miliyoni 50 bakeneye ubufasha.

Muri rusange, abaturage barenga miliyoni 183 bazakenera guhabwa ubufasha mu mwaka utaha.

Ku rundi ruhande, abaturage bari mu bihugu nka Syria bimaze igihe mu ntambara, na bo bari mu bakeneye ubufasha, bakiyongeraho abo mu bihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Somalia, Sudani y’Epfo n’ahandi henshi ku Isi.

Ibibazo birimo intambara n'iyangirika ry'ikirere biri mu bituma abarenga miliyoni 183 bakenera ubufasha hirya no hino ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .