00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakenewe miliyari 100$ kugira ngo Isi igere ku ntego z’iterambere rirambye

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 17 Nzeri 2021 saa 05:31
Yasuwe :
0 0

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye, yerekanye ko Isi ifite icyuho cy’agera kuri miliyari ibihumbi 100$ kugira ngo ibihugu bigize uyu Mubumbe bigere ku ntego z’iterambere (SDGs) byiyemeje kugeraho mu 2030.

Izi ntego zikubiye mu kurwanya ubukene n’intambara, guteza imbere uburinganire, kwita ku bidukikije, kurwanya indwara z’ibyorezo n’ibindi bikorwa by’iterambere bitandukanye.

Nibura kugira ngo izi ntego zizagerweho mu buryo bwuzuye, Umuryango w’Abibumbye uvuga ko hakenewe miliyari ibihumbi 10$ mu gihe cy’imyaka 10 iri imbere, intego bigaragara ko igoye kuyigeraho kuko amafaranga menshi yakoreshejwe mu mwaka umwe ari miliyari ibihumbi 2,5$ yatanzwe mu 2020.

Icyakora iyo hiyongereyeho amafaranga akenewe kugira ngo Isi ihangane n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere kugera nibura mu 2050, Umuryango w’Abibumbye uvuga ko hakenewe miliyari ziri hagari y’ibihumbi na 200$ na 250$.

Hakenewe miliyari ibihumbi 100$ kugira ngo Isi ihangane n'ibibazo birimo ubukene, ibyorezo n'ibindi biyugarije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .