Jovenel Moïse yishwe arasiwe iwe mu rugo muri Nyakanga umwaka ushize. Yarashwe n’abacanshuro ariko bikekwa ko wari umugambi wagizwemo uruhare na bamwe mu bari abayobozi.
Umuvugizi wa Polisi ya Jamaica, Dennis Brooks, yabwiye Reuters ko John Joël Joseph wahoze ari umusenateri yatawe muri yombi kuwa Gatanu ku busabe bwa Leta ya Haïti.
Hari abandi bantu batawe muri yombi hamwe na Joseph gusa ntihatangajwe niba ari abo mu muryango we cyangwa niba bose ari abafatanyacyaha.
Bamwe mu bayobozi n’abanyapolitiki bo muri Haïti bishimiye itabwa muri yombi rya Joseph, bagaragaza ko bitanga icyizere ku gutanga ubutabera ku rupfu rwa Perezida Jovenel.
Joseph ni umuntu wa kabiri utawe muri yombi ashinjwa uruhare mu rupfu rwa Jovenel ku butaka bwa Jamaica. Mu Ukwakira umwaka ushize Jamaica yataye muri yombi Mario Antonio Palacios wahoze ari umusirikare muri Colombia.
Kugeza ubu abantu basaga 40 barimo 18 bahoze mu Gisirikare cya Colombia bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Perezida Jovenel.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!