00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haiti: Umuhango wo gushyingura Jovenel Moïse waranzwemo rwaserera

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Nyakanga 2021 saa 05:44
Yasuwe :
0 0

Urusaku rw’amasasu rwumvikanye hafi y’aho umuhango wo gushyingura uwari Perezida wa Haiti, Jovenel Moïse, waberaga bituma bamwe bakizwa n’amaguru.

Moïse Jovenel yishwe arashwe mu byumweru bishize, yashyinguwe kuri uyu wa Gatanu, umugore we n’abana batatu bakaba bari mu muhango wo kumushyingura.

Mu gihe umuhango wari urimbanyije, hafi aho haberaga imyigaragambyo y’abashyigikiye Jovenel bashinjaga bamwe mu bari muri uwo muhango ko ari bo bamwishe.

Abigaragambyaga bashyamiranye na polisi kugeza aho ibatera imyuka iryana mu maso kugira ngo ibatatanye.

Umugore wa Jovenel yavuze ko icyo bashaka ari ubutabera aho kuba kwihorera nk’uko Reuters yabitangaje.

Polisi yo muri Haiti ishinja itsinda ry’Abanye-Colombia 26 n’Abanye-Haiti babiri bafite inkomoko muri Amerika kugira uruhare mu bwicanyi bwahitanye Perezida Jovenel mu gihe babiri bishwe n’igipolisi naho batanu bakaba bagishakishwa.

Nibura abandi bantu 20 barafunzwe bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iki gitero.

Moïse Jovenel w’imyaka 53, yabaye Perezida wa Haiti kuva mu 2017.

Ku butegetsi bwe yashinjwe imikorere irimo ruswa bituma hirya no hino hatangira imyigaragambyo yo kumwamagana uhereye mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Umuhango wo gushyingura uwari Perezida wa Haiti, Jovenel Moïse wabaye kuri uyu wa Gatanu icyakora waranzwe n'imvururu zavugiyemo n'urusaku rw'amasasu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .