Ni igitero cyagabwe ku Bitaro bya Kaminuza ya Haiti biherereye mu Murwa Mukuru, Port-au-Prince.
Minisitiri w’Ubuzima wa Haiti, Lorthe Blema, yavuze ko abanyamakuru babiri n’umupolisi umwe ari bo baguye muri ibyo bitero, byongeye kuba ikimenyetso cy’uko urugendo rwo kugarura amahoro muri icyo gihugu ari rurerure.
Umutwe wa Viv Ansanm ni wo wigambye icyo gitero mu mashusho washyize ku mbuga nkoranyambaga, uvuga ko utigeze wemerera ibyo bitaro kongera gufungurwa.
Agace gaherereyemo ibi bitaro kari karigaruriwe n’imitwe y’abagizi ba nabi, aho kari gaherutse kwigarurirwa na Leta ku bufatanye n’ingabo za Kenya ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu. Ibi byabaye muri Nyakanga, 2024.
Nibura 85% by’Umujyi wa Port-au-Prince bigenzurwa n’imitwe y’abagizi ba nabi. Umuryango w’Abibumbye uvuga ko muri uyu mwaka gusa abagera ku 5000 biciwe mu bugizi bwa nabi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!