Kuri uyu wa 9 Mutarama 2023, abasenateri bose iki gihugu cyari gifite barangije manda yabo y’imyaka 10. Hashize imyaka 10 binaniranye gutegura amatora kandi kuba igice kinini cy’ighugu kigenzurwa n’udutsiko tw’abitwaje intwaro gutegura amatora mu buryo bwihuse ntibishoboka.
Ubutegetsi nshingamategeko muri Haiti bumaze imyaka itatu budakora neza kuko abadepite bose na ⅔ by’abasenateri beguye ku myanya yabo ntihaboneke ababasimbura.
Nyuma y’amatora yabaye mu 2016 yamushyize mu nshingano, Perezida Jovenel Moïse ntiyari yarigeze ategura amatora ndetse urupfu rwe rwabaye muri Nyakanga 2021 rwatumye igihugu gikomeza kwinjira mu icuraburindi.
Igihugu ntikigira Perezida, nta mudepite habe n’umusenateri ahubwo Minisitiri w’Intebe Ariel Henry ni we ukurikirana ibintu byose. Uyu Minisitiri w’Intebe yashyizweho mu amasaha 48 yabanjirije igitero cyahitanye Perezida Jovenel Moïse.
Inkuru ya RFI ikomeza ivuga ko kugeza ubu muri Haiti nta tegeko na rimwe rihari rigena uko inzego zisimburana haba mu butegetsi nyubahirizategeko no mu butegetsi nshingamategeko.
Ubushyamirane ni bwoze mu banyepolitiki icyakora icyo bemeranywaho bose ni uko bikenewe kubanza kugarura umutekano mbere yo gutegura amatora.
Udutsiko tugenzura hejuru ya 60% by’igihugu dushobora gutuma itegurwa ry’amatora rikomeza kuba ihurizo kuko tubyungukiramo amafaranga menshi akusanywa binyuze gusaba ingurane ku bantu tuba twashimuse bya hato na hato.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!