00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haiti: Inama y’Inzibacyuho yakuyeho Minisitiri w’Intebe wari umaze amezi atandatu

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 11 November 2024 saa 10:23
Yasuwe :

Inama y’Inzibacyuho iyoboye Haiti yakuyeho Garry Conille wari Minisitiri w’Intebe imusimbuza Alix Didier Fils-Aime wari usanzwe ari umucuruzi.

Haiti imaze imyaka yarashegeshwe n’ibibazo by’intambara. Inama y’Inzibacyuho iyobowe n’abantu icyenda yafashe icyemezo cyo gukuraho Minisitiri w’Intebe Garry Conille kubera bimwe mu byemezo bashatse gufata akabyitambika.

AFP yatangaje ko yabonye inyandiko igomba gusohoka kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2024, irimo ibyo gukuraho Garry Conille, agasimbuzwa Alix Didier Fils-Aime.

Amakuru avuga ko Inama y’Inzibacyuho yafashe umwanzuro mu bwumvikane busesuye tariki 8 Ugushyingo, ariko ngo Minisitiri w’Intebe, Garry Conille, wari umaze amezi atanu ku butegetsi abandikira ibaruwa abasaba kudatangaza icyo cyemezo.

Impande zombi zari zimaze iminsi zihanganye mu butegetsi, Inama y’Inzibacyuho iyoboye igihugu ishaka guhindura Minisitiri w’Ubutabera, uw’Imari, Ingabo n’Ubuzima ariko Garry Conille akabirwanya.

France 24 yanditse ko Garry Conille yoherereje ibaruwa abagize Inama y’Inzibacyuho abasaba ko batatu muri bo begura kuko bamunzwe na ruswa.

Ntibizwi neza niba iyi Nama y’Inzibacyuho ifite ububasha bwo gukuraho Minisitiri w’Intebe kuko itagaragara mu Itegeko Nshinga kandi ikaba itaranemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko kuko ubu ntayiriho.

Kuva mu 2016 nta matora yigeze aba mu gihugu, byatumye habaho icyuho mu mutekano no mu nzego z’ubuzima.

Muri Gashyantare amabandi yagabye ibitero simusiga mu murwa mukuru Port-au-Prince avuga ko ashaka guhirika ubutegetsi bwa Ariel Henry.

Ariel Henry utari ukunzwe kandi utari yaratowe yabonye ibibazo bibaye insobe ahitamo kuva ku butegetsi ariko n’ubu urugomo ntirusiba kwiyongera.

Minisitiri w’Intebe Garry Conille wari umaze amezi atanu ku butegetsi yakuweho n'Inama y'Inzibacyuho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .