00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haiti: Haribazwa ku musaruro w’abasirikare ba Guatemala na El Salvador bagiye mu butumwa bwo kugarura amahoro

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 5 January 2025 saa 09:58
Yasuwe :

Haiti yakiriye abasirikare 75 ba Guatemala n’abandi umunani ba El Salvador baje muri icyo gihugu mu rwego rwo kugifasha guhangana n’ibikorwa by’urugomo n’ubugizi bwa nabi, bimaze igihe byaroretse icyo gihugu.

Gusa icyo benshi bibaza ni umusaruro w’abo bapolisi bake boherejwe n’ibyo bihugu, mu gihe abari mu butumwa bwo kugarura amahoro baturuka muri Kenya, bakorera mu bibazo birimo no kumara igihe kinini badahembwa, bakaba ari na bake cyane ku buryo badashobora kugenzura 85% by’Umurwa Mukuru wa Haiti, Port-Au-Prince.

Mu 2024, abagera ku bihumbi bitanu bari bamaze kwicwa n’imitwe myinshi igenzura uduce dutandukanye twa Haiti, mu gihe abarenga miliyoni esheshatu muri miliyoni 12 zituye icyo gihugu, bugarijwe n’ikibazo cy’inzara.

Muri rusange, Haiti ibarurwamo imitwe y’abagizi ba nabi irenga 150, ikagenzura hafi Umurwa Mukuru wose, ukuyemo ikibuga cy’indege, ibiro bya Perezida na banki nkuru y’igihugu.

Abarenga ibihumbi 360 bamaze kugirwaho ingaruka n’ibikorwa byayo, dore ko yigaruriye ibikorwaremezo bya Leta hafi ya byose, kuva ku mashuri n’amavuriro, amasoko n’ibindi bitandukanye.

Haiti ibarurwamo abapolisi bagera ku bihumbi 11 bafite inshingano zo kurinda ibice bikomeye bya Leta, gusa ikeneye nibura abapolisi bikubye inshuro enye kandi bafite imyotozo ikaze, kugira ngo bashobore guhangana n’imitwe y’abagizi ba nabi.

Bitewe no kuba bake kandi bakagira imyitozo n’ibikoresho bidahagije, aba bapolisi ni imari ishyushye mu mitwe y’abagizi ba nabi ikunze kubaha akazi, bikarangira bahawe n’inshingano zikomeye zirimo no kuyobora ibikorwa byo gusahura no kwangiza umutungo w’abaturage.

Nk’ubu Jimmy Cherizier uri mu bayobozi b’imitwe y’abagizi ba nabi bazwi cyane, yahoze ari umupolisi wakoze ako kazi imyaka 14, biza kurangira akavuyemo, yigira gushinga umutwe we.

Kenya iherutse kohereza abapolisi muri icyo gihugu gusa na bo bavuga ko bafite ubushobozi buke, aho bakeneye ibirimo kajugujugu, ibikoresho bya drones n’ibindi bishobora gutuma bareba mu duce runaka bitabaye ngombwa ko twinjiramo ingabo nyinshi.

Minisitiri w’Intebe w’Agateganyo, Alix Didier Fils-Aimé, yavuze ko bafite gahunda yo guhangana n’iyi mitwe y’abagizi ba nabi, icyakora uburyo ibi bizashyirwa mu bikorwa bikomeje kuba ikibazo, cyane ko uyu mugabo ayoboye Inama y’Inzibacyuho igizwe n’abayobozi b’amashyaka akorera muri icyo gihugu ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta, ikaba irimo abantu icyenda.

Iyi nama y’inzibacyuho yatangiye kuyobora Haiti muri Mata uyu mwaka, nyuma y’uko imitwe y’abagizi ba nabi iteye ibiro byinshi bya Leta ndetse ikanafungura gereza zari zifunze abafatiwe mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Icyo gihe uwari Minisitiri w’Intebe, Ariel Henry, yahise yegura, asimburwa n’Inama y’Inzibacyuho iyobowe na Minisitiri w’Intebe mushya, Garry Conille waje kwirukanwa mu Ugushyingo nyuma yo kunanirwa guhangana n’imitwe y’abagizi na nabi.

Magingo aya, Alix Didier Fils-Aimé, ni we Minisitiri w’Intebe, nubwo akomeje gutabaza asaba ko ibindi bihugu byongera abapolisi n’abasirikare bafasha Haiti guhangana n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Guatelama yohereje abasirikare 75 muri Haiti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .