Hahishuwe uko Google na Amazon birimo kwishyura akayabo mu gukwirakwiza ibinyoma kuri Coronavirus

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 9 Nyakanga 2020 saa 01:28
Yasuwe :
0 0

Inyigo nshya yahishuye ko ibigo by’ikoranabuhanga birimo Google na Amazon byishyura za miliyoni z’amadolari imbuga zikwirakwiza amakuru y’ibinyoma ku cyorezo cya Coronavirus.

Iyi nyigo yakozwe na Global Disinformation Index (GDI), igaragaza ko Miliyoni zirenga $25 zivuye mu bikorwa byo kwamamaza zishobora kuzaba zimaze kwishyurwa imbuga zikwirakwiza amakuru y’ibinyoma mu mpera z’uyu mwaka.

Yerekanye Google, Amazon na OpenX zishyurwa imbuga zikwirakwiza ibinyoma ku cyorezo cya Coronavirus. Izo mbuga zirimo izizwi cyane mu gukwirakwiza ibinyoma nka AmericanThinker.com, BigLeaguePolitics.com, TheGatewayPundit.com na RT.com.

Ibigo binini birimo Bloomberg News, L’Oreal, Microsoft na T-Mobile, nabyo binyuza amatangazo yamamaza kuri ziriya mbuga.

Umuyobozi ushinzwe porogaramu muri GDI, Craig Fagan, yavuze ko ibigo nka Google na Amazon, bigomba kubazwa impamvu byishyura imbuga ngo zikwirakwize amakuru y’ibinyoma.

Ati “Google, Amazon n’ibindi bigo by’ikoranabuhanga bifite amahitamo y’imbuga binyuzaho amatangazo yamamaza [...] uburenganzira bwo kwisanzura mu gutanga ibitekerezo ntabwo busobanuye gukorera amadolari binyuze mu gutangaza ibinyoma”.

Yakomeje avuga ko amakuru y’ibinyoma ndetse n’ubugambanyi bigira ingaruka ku buryo abaturage bahangana n’icyorezo kuko usanga ayobya abantu bagateshuka ku ngamba za guverinoma ziba zashyizeho.

Izi mbuga kandi zirimo no kwifashishwa mu bugambanyi bwo kuvuga ko internet ya 5G itera indwara ndetse ngo Coronavirus ni imwe mu zatewe nayo. Zirimo kandi no gukoreshwa mu guca intege intambwe yo gushaka urukingo rwa Coronavirus.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .