Ni nyuma y’ibiganiro byabereye i Riyadh muri Arabia Saudite, bigamije gushakira hamwe igisubizo kuri iyi ntambara, bikitabirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov, ndetse n’Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio.
Aya matsinda azashyirwaho, azafata igihe cyo kuganira ku buryo bwo gusoza iyi ntambara, aho byitezwe ko buri ruhande ruzagaragaza ibyo rwifuza, bikubahirizwa.
Igikomeye cyitezwe ni uko u Burusiya buzasaba gukurirwaho ibihano by’ubukungu bwafatiwe, ibi bikajyana n’uko bugumana hejuru ya 20% by’ubutaka bwamaze kwigarurira, bukaba ubwabwo burundu.
Perezida Zelensky wa Ukraine utaratumiwe muri ibi biganiro, yasubitse uruzinduko yari afite muri Arabia Saoudite mu rwego rwo kwirinda guteza urujijo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!