00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagaragaye ibimenyetso by’uko kuri Mars higeze kuba ibinyabuzima

Yanditswe na Nshuti Hamza
Kuya 3 August 2024 saa 08:14
Yasuwe :

Icyogajuru cyiswe Perseverance cyoherejwe n’Urwego rw’Abanyamerika rushinzwe iby’Isanzure, NASA, cyavumbuye utwenge ku rutare rwo kuri Mars, bikekwako twaba twarabayeho kubera uburyo bw’ubutabire bwafashije ‘microbes’ kuba kuri uwo Mubumbe utukura.

Icyo cyogajuru cyanasesenguye urwo rutare rwahawe izina rya ‘Chevaya Falls’ kibona ko utwo twenge twaba twaranyuzemo amazi.

Abashakashatsi bavuze ko utwo twenge dutangaje cyane kuko iyo tugaragaye ku rutare rwo ku Isi biba bivuze ko hari ‘microbes’ ziba kuri urwo rutare.

Bisanishijwe, byaba bivuze ko hari ibinyabuzima byigeze kuba kuri Mars, ibyakomeza gutanga icyizere mu mushinga mugari wo kwiga uko ubuzima bushoboka kuri uwo Mubumbe, ku buryo abantu bazatangira kujya kuwuturaho mu myaka iri imbere.

NASA yohereje Perseverance mu mushinga wa miliyari 2.7$ washyizwemo ingufu kuva mu 2020. Icyo cyogajuru kigomba gukusanya impagararizi (samples) z’urutare rwo kuri Mars, kikazizana ku Isi mu gushaka ibimenyetso bishimangira niba kuri uwo Mubumbe harigeze ibinyabuzima.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .