Daily Mail yavuze ko abayobozi muri Amerika bamenyesheje bagenzi babo bo mu Bwongereza ko Donald Trump atishimiye uburyo Zelensky yakiriwe muri icyo gihugu, abandi basubiza ko batari bafite ubushobozi bwo kubuza Umwami Charles III kwakira Zelensky.
Ibi bije nyuma y’uko mu kwezi gushize, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, yari yashyikirije Donald Trump ubutumire bw’Umwami Charles III, bumusaba kuzasura u Bwongereza ku nshuro ya kabiri, nyuma y’uko yari yahagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu 2019.
Perezida Trump ashinja Zelensky kuba yarasuzuguye Amerika nyamara iri kumufasha kurangiza intambara igihugu ayoboye kimazemo imyaka itatu gihanganye n’u Burusiya, intambara Zelensky atifuza kurangiza nk’uko Trump akomeza abimushinja.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!