00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagaragajwe ko Ukraine idashobora kurasa mu Burusiya idahawe amakuru na Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 September 2024 saa 11:51
Yasuwe :

Ukraine iherutse guhabwa missile n’u Bwongereza zifite ubushobozi bwo kurasa kure, ku buryo zishobora kwifashishwa mu kurasa mu Burusiya mu ntambara ikomeje guhuza impande zombi gusa amakuru avuga ko kugira ngo ibyo bishoboke, ari uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagira uruhare mu ikoreshwa ryazo.

Missile zahawe Ukraine zizwi nka ’Storm Shadow’ zakozwe n’u Bwongereza ndetse n’u Bufaransa. U Bwongereza bufite ubushobozi bwo kurasisha izi missile mu Burusiya gusa ubushobozi bw’iki gihugu bwo guhindura icyerekezo cy’ibisasu na missile bushobora gutuma zitagera ku butaka bwacyo.

Amerika nicyo gihugu gifite ikoranabuhanga rifatika rishobora gutuma izo missile ziraswa mu Burusiya kandi zikagera aho zarashwe bitewe n’ikoranabuhanga icyo gihugu gifite, rifite umwihariko mu bijyanye no kuyobora ibisasu bikarasa aho byagenewe, nk’uko The Times ibitangaza.

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, aherutse gutanga umuburo avuga ko mu gihe ibi bihugu byaramuka bifashije Ukraine kurasa imbere mu Burusiya, byaba bisobanuye ko byinjiye mu ntambara n’icyo gihugu mu buryo bweruye, ibyatuma u Burusiya nabwo bufata ingamba zikwiriye.

Hagaragajwe ko Ukraine idashobora kurasa mu Burusiya idahawe uruhushya na Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .