Kuva mu 2014 u Burusiya bwafatiwe ibihano by’ubukungu n’ibihugu biri mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ibi bihano biza gukaza umurego mu 2022 ubwo iki gihugu cyinjiraga mu ntambara karundura na Ukraine.
Icyakora Minisitiri Peter Szijjarto avuga ko nubwo ibyo bihano bihari, ibihugu by’u Burayi bigikorana ubucuruzi n’u Burusiya cyane cyane ku bijyanye n’ibikomoka kuri peteroli.
Hongrie ni igihugu cyakunze guhangana n’ibindi byo mu Burayi ahanini bishingiye kuri gahunda yacyo yo kwanga ibihano bifatirwa u Burusiya, nyamara Hongrie ari ho ikura gaz nyinshi ikoresha mu nganda zayo.
Peter Szijjarto avuga ko nubwo batumva impamvu yo guhana u Burusiya, bagerageza gushyira mu bikorwa imyanzuro yafashwe n’uwo Muryango, icyakora agasanga nta tandukaniro n’ibindi bihugu uretse gusa kuba Hongrie ibivugira ku mugaragaro.
Mu mezi atanu ya mbere y’uyu mwaka, inyungu u Burusiya bwakuye mu bucuruzi bwa peteroli na gaz yiyongereyeho 73% ugereranyije n’amezi atanu ya mbere ya 2023.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!