Hagaragajwe ko gutinda gufata urukingo rwa kabiri bishobora kudakingira Covid-19

Yanditswe na Theogene Uwiragiye
Kuya 6 Mutarama 2021 saa 08:53
Yasuwe :
0 0

Ikigo gishinzwe Imiti n’Ibiribwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika FDA, kuri uyu wa Mbere cyagaragaje ko umuntu kugira ngo agire ubudahangarwa ku ndwara ya Covid-19, akenera urukingo rwa kabiri mu gihe cy’ibyumweru bitarenze bitatu gusa afashe urwa mbere.

FDA yatangaje ko ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo umuntu yafashe urukingo rumwe gusa akamara igihe kirekire adafashe urwa kabiri, ibyuma bipima iby’ubudahangarwa bitagaragaza neza amakuru n’ibisubizo.

Umuyobozi w’ikigo cyo mui Amerika cy’ubushakashatsi cyitwa Center for Biologics Evaluation and Research (CBER), Peter Marks, yatangaje ko ibisubizo byavuye mu bushakashatsi bakoreye ku bantu bari hagati yimyaka 18 na 55, byibura umuntu wese wafashe inkingo, urwa Pfizer n’urwa Moderna, asabwe kuzifata inshuro ebyiri kandi mu gihe gito.

Yagize ati “Twasanze umuntu wafashe ikingo ebyiri mu gihe cy’ibyumweru bitatu kugera kuri bine, nta kibazo”.

Yongeyeho ko abatarafashe inkingo ebyiri muri icyo gihe, kugeza ubu nta bisubizo ibyuma bitanga biboneka by’igihe ubwirinzi bw’umubiri wabo buzamara.
Mu Bwongereza byari byatangajwe ko umuntu wafashe urukingo rwa mbere azajya afata urwa kabiri nyuma y’iminsi iri hejuru ya 21.

Marks yavuze ko ubushakashatsi bugaragaza neza igihe umuntu wafashe urukingo rwa mbere akwiye gufatira n’urwa kabiri bigendeye ku bwoko bw’inkingo.
Umuntu wafashe urukingo rwa Pfizer-BioNTech, asabwa gufata urwa kabiri mu gihe cy’iminsi 21. Uwafashe urukingo rwa Moderna, asabwa gufata urukingo rwa kabiri mu minsi itarenze 28.

Dr. Paul Offit, Inararibonye mu by’indwara zandura akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Pennsylvania, yavuze ko gufata urukingo inshuro imwe nta cyizere bitanga.

Avugana na CNN yagize ati “Nta cyizere ku rukingo rumwe, niba ufashe urukingo rumwe, uri kwiteza byago kandi uzi ngo uri kubikora neza”.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima(OMS) rigaragaza ko hari inkingo zisaga 50 ziri gukorwa. Mu nkingo zamaze kwemezwa harimo nk’urwa AstraZenecam, Moderna n’urwa Pfizer-BioNTech.

Inzobere zerekanye ko ari byiza gufata urukingo rwa Covid-19 inshuro ebyiri kugira ngo rutange umusaruro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .