Gusa ikibazo gihari ni ikijyanye n’ingaruka iki cyemezo gishobora kugira. Muri rusange iki cyemezo kizagira ingaruka ku bicuruzwa bifite agaciro karenga miliyari 18%, biri mu nzego Amerika yifuza gushyiramo imbaraga mu minsi iri imbere.
Icyakora abahanga mu by’ubukungu bavuga ko iki cyemezo gishobora kutazagira ingaruka nziza, ahanini bitewe n’impamvu zirimo gusubira inyuma ku bikorwa byo guhanga udushya, ubusanzwe bitezwa imbere no kwiyongera ku ihangana mu bucuruzi.
Amerika kandi ishobora kuzahura n’ikibazo cy’ibiciro bihenze ku bicuruzwa byazamuriwe umusoro, kuko kubikorera muri Amerika n’ubundi bisanzwe bihenze ahanini bitewe n’imishahara yo hejuru ku bakozi bo muri icyo gihugu.
Ku rundi ruhande kandi, iki cyemezo gishobora gutuma u Bushinwa burushaho gushaka amasoko menshi hanze ya Amerika, bukubaka umubano mwiza n’ibindi bihugu byinshi kandi ibi bikaba byagira ingaruka kuri Amerika, zijyanye cyane no gutakaza ubushobozi ku bihugu biri gukorana n’u Bushinwa cyane.
Aba bahanga batanga inama ko Amerika yakagombye kwemera ihangana ry’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, iri hangana rikaba ari ryo rizamura inganda zayo, nk’uko byagendekeye u Bushinwa ubwo bwemeraga ko inganda mpuzamahanga zitangira gukorera muri icyo gihugu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!