Byasobanuye ko impano ihenze cyane umuryango w’Umukuru w’Igihugu wakiriye ari diyama ifite agaciro ka miliyoni 20 z’amadolari Dr Jill yahawe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi.
Ibi biro byatangaje ko Dr Jill yahawe na Ambasaderi wa Ukraine muri Amerika, impano y’umutako ushyirwa ku myambaro ifite agaciro k’amadolari 14.063, ahabwa na Perezida wa Misiri n’umugore we igikomo gifite agaciro k’amadolari 4.510.
Perezida Biden na we yahawe impano zihenze zirimo album y’amafoto yahawe na Yoon Suk-yeol wahoze ayobora Koreya y’Epfo, ifite agaciro k’amadolari 7.100, ishusho ifite agaciro k’amadolari 3.495 y’indwanyi ya Mongolia yahawe na Minisitiri w’Intebe wa Mongolia.
Byasobanuye kandi ko Perezida Biden yahawe n’umuyobozi wa Brunei igikombe cy’umuringa gifite agaciro k’amadolari 3.300, ahabwa na Perezida wa Israel isiniya y’umuringa y’amadolaru 3.160, ahabwa na Perezida wa Ukraine agakoresho ko gushyiramo amafoto k’amadolari 2.400.
Ibi biro byasobanuye ko Perezida Biden na Dr Jill bamenyesheje abagenzuzi iby’izi mpano, kuko itegeko risaba abayobozi kumenyekanisha izo bahabwa mu gihe agaciro kazo karenze amadolari 480.
Umuvugizi wa Dr Jill, Vanessa Valdivia, yatangaje ko diyama umugore yahawe na Modi ibitse mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!