Kirill Logvinov uyobora ishami rishinzwe imiryango mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yatangaje ko Perezida Putin yifuza ko hashyirwaho Guverinoma y’Inzibacyuho muri Ukraine irebererwa na Loni.
Putin yavuze kenshi ko atazigera agirana amasezerano y’ubwoko ubwo ari bwo bwose na Ukraine ikiyobowe na Perezida Zelensky kuko ayoboye igihugu mu buryo bunyuranye n’amategeko.
Putin yemeza ko mu gihe Loni yashyiraho ubutegetsi bw’inzibacyuho bwategura amatora neza kandi amasezerano bagirana yahabwa agaciro ku rwego mpuzamahanga ntihagire uyarengaho.
Logvinov yavuze ko nta rwego cyangwa uburyo buriho bufasha Loni gushyiraho guverinoma z’inzibacyuho ariko yigeze kubikora muri Cambodia, East Timor, na Eastern Slavonia.
Ati “Hose intambwe ya mbere yari ukugera ku masezerano y’amahoro hagati y’impande zishyamiranye, mu buryo butaziguye cyangwa binyuze mu bahuza, bakemeza ko ubutegetsi buhabwa Loni.”
Mu gihe amasezerano yemerenyijweho, abahuza babibwira Loni mu buryo bwemewe ko ishyiraho ubuyobozi, akanama gashinzwe umutekano kagategeka Umunyamabanga Mukuru gushyiraho Guverinoma, ingengo y’imari izakoresha n’igihe izamara.
Ubutegetsi bwa Ukraine ariko bwateye utwatsi iki cyifuzo buvuga ko kigamije gutinza ibiganiro.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, na we yateye utwatsi icyifuzo cy’u Burusiya avuga ko Ukraine ifite ubuyobozi bwayo bwemewe n’amategeko “kandi bugomba kubahwa.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!