Habonetse uburyo bushya bushobora gupima Coronavirus bugatanga ibisubizo mu minota 90

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Kanama 2020 saa 09:30
Yasuwe :
0 0

Ikigo gishinzwe ubuzima mu Bwongereza (NHS), kigiye gutangira gukoresha uburyo bushya bubiri bwo gupima icyorezo cya Coronavirus, butanga ibisubizo mu minota 90.

Ubu buryo bugiye gutangira gukoreshwa mu bitaro bya leta ndetse no mu bigo bibamo abantu bakuze, hagamijwe gupima abantu benshi mbere y’uko itumba rigera ndetse no kubasha gutandukanya Coronavirus n’ibicurane cyangwa izindi ndwara ziterwa n’ibihe runaka abantu baba bagezemo.

Minisitiri w’Ubuzima mu Bwongereza, Matt Hancock, yavuze ko ubu buryo bushya bwo gupima mu mazuru buzajya butanga igisubizo mu minota 90, bikagabanya ikwirakwira ryihuse rya Coronavirus.

Ati “Ubu buryo buzajya bugaragaza niba ari ibicurane cyangwa Coronavirus buzagira akamaro kenshi cyane muri iki gihe twerekeza mu itumba, buzatuma abarwayi bazajya bakurikiza inama nyazo mu kwirinda no kurinda abandi”.

Inzobere zitandukanye zatunguwe n’icyemezo cya Guverinoma y’u Bwongereza, zivuga ko ubu buryo bwihariye bwo gupima butazwi, ko nta makuru yo kubugerageza yigeze atangazwa.

Bavuga ko guverinoma y’u Bwongereza mu bihe byashize yakunze gukora amakosa ikagura uburyo bwo gupima butujuje ubuziranenge.

Prof Jon Deeks wo muri Kaminuza ya Birmingham wari mu itsinda ryakoze isuzuma ry’ubu buryo bwo gupima, yavuze ko ‘inshuro nyinshi guverinoma yakoze amakosa yo kugura ibipimo bifite inenge kandi byabonetse nyuma ubwo hakorwaga inyigo zigenga zikerekana ko bidakora neza’.

Ku rundi ruhande ariko inzego z’ubuzima zitangaza ko ubu buryo bwo gupima buzatanga umusaruro mwinshi cyane mu gihe cy’itumba.

Ubusanzwe, uburyo bwo gupima Coronavirus bwinshi butanga ibisubizo nyuma y’amasaha 24 ndetse hari n’ubwo bisaba gutegereza iminsi ibiri.

Nibura ubu buryo bwo gupima bugera ku bihumbi 500, buzaba bwashyizwe mu bigo byita ku bantu bakuze no muri za Laboratwari mu cyumweru gitaha, mu gihe ubugera muri za miliyoni buzaba bwabonetse mu mpera z’umwaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .