Habonetse ibipimo bishobora gusuzuma Coronavirus mu minota itanu

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 28 Werurwe 2020 saa 05:17
Yasuwe :
0 0

Ikigo gikora ibikoresho byo mu buvuzi, Abbott Laboratories, cyahawe uburenganzira n’Ikigo cya Amerika gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa, US FDA, bwo gutangira kugurisha ibipimo bisuzuma Coronavirus mu minota itarenze itanu.

Ni ibikoresho bizahindura byinshi mu gusuzuma abanduye iki cyorezo, kuko ubusanzwe kugira ngo haboneke ibisubizo bifata amasaha agera muri 24.

Hifashishijwe igipimo cya Abbott cyiswe ID NOW COVID-19, umuntu wanduye ashobora kubona ibisubizo mu minota itanu, utaranduye akabona ibisubizo mu minota itarenze 13.

Ni ibipimo bibonetse mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihanganye no gupima no kuvura abaturage bazo bakomeje kwibasirwa na Coronavirus. Kugeza ubu USA iza imbere ku Isi mu kugira ubwandu bwa Coronavirus, kuko abanduye basaga ibihumbi 104, mu gihe abitabye Imana basaga 1700.

Iki gipimo cya Abbott ni gito ugereranyije n’ibisanzwe, ku buryo gishobora gukoreshwa mu mavuriro aho yaba aherereye hose haba ahantu hashyizweho by’igihe gito cyangwa mu cyumba cya muganga, bitandukanye n’uburyo busanzwe bukoresha za laboratwari.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubushakashatsi muri Abbott Diagnostics, John Frels, yavuze ko nyuma yo guhabwa uburenganzira, bagiye gutangira gukora ibi bipimo bya Coronavirus, nibura ku munsi bagashyira ku isoko ibipimo 50 000 uhereye ku wa 1 Mata 2020.

Yakomeje ati “Ibi bizafasha cyane abarimo gutanga ubuvuzi kuri iki cyorezo bakeneye gusuzuma abantu benshi, babashe kuziba icyuho bakoresheje buryo bwacu bwo gusuzuma. Ivuriro rizabasha gutanga ibisubizo mu buryo bwihuse, umurwayi agihari.”

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri Abott, Robert Ford, yavuze ko hifashishijwe ibi bipimo bya ID NOW, abakora mu nzego z’ubuzima bashobora gutangira gusuzuma Coronavirus bidasabye ngo babe bari muri laboratwari nini.

Ati “Icyorezo cya COVID-19 kigomba kurwanya mu buryo butandukanye, kandi uburyo bugipima bworoshye gutwarwa kandi bugatanga ibisubizo mu minota mike, buriyongera ku bundi burimo gushyirwaho mu guhangana n’iyi virusi.”

Ni igipimo cya kabiri cya Coronavirus gitangajwe na Abott. Kuri ibyo bipimo byombi, Abott iteganya kujya ikora nibura ibipimo miliyoni eshanu buri kwezi.

US FDA inaheruka kwemeza ibipimo byakozwe n’ibigo birimo Mesa Biotech na Cepheid, nabyo birimo kongera ingano y’ibipimo bikora kugira ngo bihaze Abanyamerika babikeneye.

Imibare mishya igaragaza ko abantu bamaze kwandura Coronavirus hirya no hino ku Isi bagera ku bihumbi 617, mu gihe abarenga ibihumbi 28 bamaze kwitaba Imana.

Ibipimo bya ID NOW bitanga ibisubizo bya Coronavirus mu minota itanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .