Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda, Ofwono Opondo yagaragaje ko atishimiye na busa bimwe mu byo Muhoozi aherutse gutangaza.
Opondo yabigarutseho ku wa 21 Ukuboza 2024, ubwo yari mu kiganiro cyagarukaga ku ngingo zitandukanye za politiki kuri Capital FM yo mu Mujyi wa Kampala.
Ati “Nta hantu na hamwe ku Isi nigeze mbona umugaba w’ingabo, umuyobozi wa polisi cyangwa umuyobozi mukuru w’urwego rw’ubutasi akora ibintu nk’ibi. Biteye impungenge. Nizeye ko murumuna wanjye, Umugaba w’Ingabo, ari kumva ndetse akabifata nk’ibikomeye. Akwiriye kwisubiraho akita ku buryo atangamo amakuru.”
Opondo yavuze ko nubwo benshi batazerura ngo bagaragarize Gen. Muhoozi ububi bw’ibyo bitekerezo atanga, ariko na bo bahangayitse ari na yo mpamvu ubona bagerageza kubirwanya, kuko biri kubashyira mu bibazo bikomeye.
Ati “Biteje ikibazo gikomeye cyane. Ni ikintu kigomba kwigwaho kigakemurwa mu maguru mashya.”
Mu minsi ishize Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC na Sudani byagaragaje ko imvugo za Gen. Muhoozi zidakwiriye.
Hari hashize iminsi Gen. Muhoozi atanze umuburo kuri X ko muri Mutarama 2025 azagaba ibitero ku bacanshuro b’abazungu babarizwa mu Burasirazuba bwa RDC.
Mu bundi butumwa, Gen. Muhoozi yatangaje ko azakorana na Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gufata Umurwa Mukuru wa Sudani, Khartoum.
Ubu RDC na Sudani byamaze kohereza amabaruwa asaba ibisobanuro Uganda kuri ubwo butumwa bwa Gen. Muhoozi nubwo uyu Mugaba w’Ingabo za Uganda yamaze kubusiba.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda, Vincent Bagiire yatangaje ko yamaze kubona ayo mabaruwa ndetse biteguye no kuyasubiza nk’uko Daily Monitor yabyanditse.
Ku bijyanye n’uko Minisitiri w’Ikoranabuhanga muri Uganda Chris Baryomunsi, aherutse gutanga inama ko abantu bakwiriye gufata ubutumwa bwa Gen. Muhoozi nko gutebya na cyane ko ngo aba adakomeye ku byo avuga, Opondo we si ko abyumva.
Opondo yagaragaje ko Gen. Muhoozi ari mu mwanya w’ubuyobozi ukomeye cyane mu gihugu, bityo ko adakwiriye kujya apfa kuvuga ibyo abonye byose.
Ati “Ntabwo nigeze mbona umwanya wo kuganira na Baryomunsi ariko ntekereza ko kuri konti ya X ya Gen. Muhoozi handitse ko ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda. Rero ntiwavuga ngo tubifate nko gutebya. Ni yo mpamvu ntemeranya na minisitiri.”
Mu 2022 na bwo Abanya-Kenya bari bamereye nabi Gen. Muhoozi Kainerugaba, aho yari yavuze ko yafata Nairobi mu byumweru bibiri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!